00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Kenyatta bategerejwe i Kampala mu nama y’umuhora wa ruguru

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 5 June 2015 saa 03:28
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ni bamwe mu bayobozi bakuru b’ibihugu bategerejwe mu nama ya 10 y’umuhora wa ruguru itegerejwe kubera muri Uganda kuwa gatandatu tariki ya 06 Kamena 2015.

Abayobizi bakuru b’ibihugu bazahurira mu nama izabera ahitwa Speke Resort Munyonyo kuwa Gatandatu baganire ku mishanga ihuriweho n’ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru.

Umuhora wa ruguru ni inzira ihuza ibihugu bidakora ku nyanja birimo u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo na Kenya. Biteganyijwe ko abahagarariye u Burundi na Tanzania na bo bazitabira iyi nama.

Kuva kuwa Kane, tariki ya 04 Kamena, Impuguke zo mu muhora wa Ruguru na za Minisiteri zishinzwe imishinga ibi bihugu bihuriyeho barahuye baganira ku mishanga ibihugu byabo bihuriyeho.

Izi nama zigamije gushyiraho uburyo bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yemeranyijweho.

Muri iyi nama, biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu bazashyira umukono ku masezerano agena ubwisanzure ku murimo na serivisi, hagendewe ku myanzuro y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Biteganyijwe kandi ko bazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, banatangize urubuga (website) ruzajya rugaragaza imishinga y’umuhora wa ruguru.

Biteganyijwe kandi ko Abikorera ku giti cyabo bazagaragarizwa amahirwe ari mu mishanga ihuriwe n’ibi bihugu kugira ngo babe bashora imari mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ibi bihugu byari byaremeranyijwe ku bijyanye no gukuraho amahoro ku bicuruzwa bituruka muri aka karere, hagamijwe korohereza abakora ubucuruzi, ndetse banemeza ibijyanye no guhuza ibiciro byo guhamagara ku mirongo ya telefoni.

Aba bakuru b’ibihugu baheruka kandi kwemeza umushinga wo gukoresha indangamuntu mu karere nk’icyangombwa cy’inzira na Visa imwe ku bakerarugendo, banatangiza iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi.

Inama ya mbere y’Umuhoro wa Ruguru yabaye mu mwaka wa 2013, abakuru b’ibihugu b’u Rwanda , Uganda na Kenya bemeranyije kuzajya bahura kenshi bareba ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibihugu bihuriyeho.

Inama ya cyenda iheruka yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2014, Abakuru b’Ibihugu barebeye hamwe uburyo bwo kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi no gukangurira abikorera ku giti cyabo gushora imari mu mishanga ihuriweho n’ibihugu, banemeza ibijyanye n’ikurwaho ry’amahoro muri ibi bihugu.

Abakuru b'ibihugu baheruka guhurira i Kigali mu nama ya cyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages