00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame n’Umuyobozi wa FIA bamuritse imodoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 December 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, bamuritse imodoka y’amasiganwa ya "Cross Car" yakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, kuri Kigali Convention Centre ahamaze iminsi habera inama z’Inteko Rusange ya FIA izasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Umukuru w’Igihugu na Ben Sulayem batashye iyi modoka bari hamwe n’abandi barimo Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian.

Iyi modoka yari imaze igihe kigera ku kwezi ikorwa n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali aho bafatanyije n’umutekinisiye wa FIA.

Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y’iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihano yahawe na FIA.

Nyuma yo kumurika iyi modoka, abayobozi bitabiriye umusangiro wahuje abantu batandukanye bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya FIA yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe.

Abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza politiki n’ibyamamare muri siporo n’imyidagaduro nka Steve Harvey bari mu bitabiriye uyu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre.

Inteko Rusange ya FIA izasozwa n’itangwa ry’ibihembo byayo ku bakinnyi babaye indashyikirwa mu masiganwa itegura, bizatangirwa muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Imiterere y’imodoka ya Cross Car

Ni imodoka ifite ibice bitandukanye by’ingenzi harimo intebe y’umukinnyi imufasha kwirinda, moteri igendanye n’amarushanwa, amapine yabugenewe ndetse n’imiterere y’ubwirinzi burinda impanuka uyirimo.

Iyi modoka iba ifite ibyo twakwita nk’inkingi z’ibyuma bikikije intebe y’umukinnyi, akaba ari byo biba bifasheho imikandara itandatu iba iziritse umukinnyi kugira ngo abe atava mu ntebe ye byoroshye kuko imodoka ubwayo iba ari nto cyane.

Bitewe n’ubuto bwayo ntabwo igira umuryango ukinguka, ahubwo idirishya ryayo ni ryo umukinnyi acamo, yinjira kandi akabanza agakuraho ‘Volant’ kugira ngo abashe kugeramo neza.

Iyi modoka igira feriyamu ikoreshwa cyane iyo basiganwa kuko mu gihe umukinnyi agiye gukata ikorosi yihuta, akuramo vitensi akazamura feriyamu.

Igira utundi dukoresho tw’ingenzi harimo udufasha umukinnyi kuba yakupa umuriro wose w’imodoka igihe habaye ikibazo ndetse n’ibizimyankongi bishobora kwitabazwa igihe cy’impanuka ikomeye.

Ntabwo kuko usanzwe usiganwa muri Rally bivuze ko wakina amarushanwa y’imodoka za Cross Car, bisaba ubundi bumenyi n’amahugurwa kuko bitandukanye cyane.

Mu Rwanda hasanzwe uyu mukino ariko mu gihe gito harateganywa kugura izindi modoka za Cross Car, zikifashishwa mu gutangira shampiyona yazo mu rwego rwo kongera amasiganwa yo mu modoka.

Umunyarwenya Steve Harvey uri i Kigali, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare bari muri iki gikorwa
Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange ya FIA i Kigali
Mohammed Ben Sulayem uyobora FIA aganira na Perezida Kagame
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa FIA i Kigali
Iyi modoka iri mu cyiciro cy’iz’amasiganwa zizwi nka ‘Cross Cars’
Perezida Kagame n’Umuyobozi wa FIA bamuritse imodoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .