00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame n’umunyemari David Bonderman mu biganiro bigamije ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 September 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umunyemari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, David Bonderman bigamije kurebera hamwe inzego zirimo amahirwe y’ubucuruzi mu Rwanda ku buryo uyu mugabo ashobora kuzishoramo imari.

David Bonderman w’imyaka 79 ni umwe mu bashoramari bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane ko umutungo we ubarirwa muri miliyari 6,5$ nk’uko tubikesha Forbes.

Uyu mugabo yashoye imari mu bikorwa bitandukanye birimo ikigocya TPG Capital, ikipe ya Basketball ya Boston Celtics ndetse na Seattle Kraken iri mu zikomeye mu mukino wa Hockey ukinirwa mu rubura.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 nibwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu mugabo. Bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, David Bonderman yakwerekezaho amaso.

Ibi biganiro byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, na Francis Gatare uri mu bajyanama ba Perezida Kagame.

Mu 2015 nibwo David Bonderman yari yatangaje ko afite gahunda yo gushora miliyari y’Amadorali ku Mugabane wa Afurika abinyujije muri iki kigo afitemo imigabane cya TPG Capital. Ni gahunda yari afatanyijemo n’Umunyemari wo muri Sudani, Mo Ibrahim.

Uretse kuba umushoramari, David Bonderman anafite ibikorwa by’ubugiraneza muri Afurika cyane cyane ibigamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Abinyujije mu kigo ‘Wildcat Foundation’ yabashije gukora ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi bicaga inkura n’inzovu bagamije kugurisha amahembe yazo.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'umunyemari, David Bonderman
Clare Akamanzi na Francis Gatare, nabo bitabiriye ibi biganiro byahuje David Bonderman na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages