00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame n’Ingabo ze bakoze igikorwa cy’ubutwari- Gen Muhoozi ku ‘Kwibohora31’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2025 saa 11:34
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora, ashimangira ko urugamba Perezida Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye batangije ari igikorwa cy’ubutwari Isi yose izahora yibuka.

Ubu butumwa Gen Muhoozi yabushyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, ku munsi u Rwanda rwizihiza imyaka 31 ishize urugamba rwo Kwibohora rurangiye.

Ati "Nshuti zanjye mu Rwanda, mbifurije #Kwibohora31 nziza. Turibuka intwari zahagaritse jenoside, zigarura icyizere n’iterambere. Perezida Paul Kagame n’ingabo ze bakoze igikorwa cy’ubutwari isi yose izahora yibuka.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bifite amateka maremare abihuza.

Ati “U Rwanda na Uganda ni ibihugu by’amateka n’amaraso. Twifuza amahoro arambye, ubucuti n’ubufatanye bwimbitse hagati y’abaturage bacu.”

Tariki 4 Nyakanga 1994 nibwo Ingabo zahoze ari iza RPA zafashe Umujyi wa Kigali ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ni umunsi w’amateka kuko washyize iherezo ku miyoborere mibi n’itotezwa mu gihugu, uba intangiriro y’iterambere n’icyizere mu Banyarwanda.

Gen Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame n’Ingabo ze bakoze igikorwa cy’ubutwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages