00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Feinstein wagize uruhare mu kubaka Zaria Court yagarutse kuri Perezida Kagame n’uko abona iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 August 2025 saa 07:37
Yasuwe :

Ntibikiri ikibazo cy’uko i Kigali nta gikorwaremezo gikomatanya ibikorwa bya siporo, umuco n’imyidagaduro no kwakira abantu gihari, kuko hari Zaria Court Kigali yuzuye itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw], ikaba imaze igihe gito itashywe.

Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera, studio y’ibiganiro n’ibindi.

Benshi bazi Perezida Kagame n’inshuti y’u Rwanda akaba n’inshuti y’Umukuru w’Igihugu by’Umwihariko, Masai Ujiri, nk’abagize uruhare rutaziguye kugira ngo iyi nyubako yubakwe.

Icyakora inyuma yabo hari uwagize uruhare mu kugena uko iki gikorwaremezo kizaba kimeze ndetse wanahirimbaniye ko cyubakwa mu Rwanda agashaka inkunga kugeza habonetse miliyoni 26$ zakoreshejwe mu kubaka iyi nyubako. Ni Andrew Feinstein, Umunyamerika wiyemeje guteza imbere Afurika.

Yaje mu Rwanda mu 2010 aje gusura ingagi, bimuviramo kurushoramo imari mu buryo bweruye.

Mu kiganiro na Long Form na Sanny Ntayombya, Andrew Feinstein, yavuze ko atewe ishema no kuba Zaria Courts Kigali yaruzuye, agaragaza ko kubaka inyubako ingana kuriya, bitari byoroshye ariko byagombaga kugerwaho uko byagenda kose.

Kuri Feinstein, bisaba gutekereza mu nguni zose kuva ku buryo inyubako izaba imeze, imari izakoreshwa imirimo yo kubaka, amategeko n’amabwiriza aba akwiriye kwisungwa n’ibindi.

Ati “Icyakora iyo uri umunyamwuga, uhora utekereza mu buryo bwubaka, uba ugomba gutekereza uko ibintu bizaba bimeze mu gihe bizaba byarangiye, uba ugomba gukora uko ushoboye imishinga yawe ikagenda neza kugeza irangiye.”

Feinstein yavuze ko nubwo bitari byoroshye, Guverinoma y’u Rwanda yababaye hafi na cyane ko ihora itegereje kwakirana yombi abashaka gushora imari mu Rwanda mu buryo butandukanye.

Ikindi yishimira ni uko babonye abafatanyabikorwa mu bijyanye no gushaka ingengo y’imari izakoreshwa harimo na bo ubwabo, bahaye icyizere uyu mushinga bakawutera inkunga batizigamye.

Ati “Twari dufite abadutera inkunga benshi nka Banki ya Kigali yaradufashije cyane nk’umwe mu baterankunga b’imbere mu gihugu baduhaye inguzanyo yo kubaka. Ntabwo twari kugera kuri iyi ntambwe iyo tudafashwa na bo.”

Nubwo bafashijwe, Andrew Feinstein yavuze ko bitababujije guhura n’utubazo duto nk’iz’amuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa, uburyo bwo kugeza ibikoresho mu Rwanda bikuwe mu mahanga bwabagoye cyane cyane biturutse mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Abajijwe niba yarigeze yumva umushinga bawuhagarika bijyanye n’imbogamizi yahuye na zo, Andrew Feinstein yavuze ko bitigeze bibaho kuko “iyo utangije umushinga w’ubwubatsi, uba ugomba kuwurangiza uko byagenda kose.”

Ati “Dufatanyije na Masai Ujili ari kumwe na Perezida Kagame, bari barajwe ishinga no kuvuga ngo ‘tugomba kubaka ibikorwaremezo bya siporo, gushora muri siporo, imyidagaduro n’umuco n’ibindi [...] abo ni bo murongo ngenderwaho w’ibyo twakoraga. Turi gukora ibi kugira ngo duhuze abaturage babifashishwemo na siporo n’imyidagaduro.”

Mu masomo Andrew Feinstein yigiye muri uyu mushinga, harimo kumenya uburyo bwo gukemura ibibazo kabone n’iyo byaba bigeze ku rugero abantu bumva ko bigoye gukemurwa, kugira ngo umushinga ukomeze gushyirwa mu bikorwa nta nkomyi.

Yagarutse ku buryo hafi bibiri bya gatatu by’igihe cye cyose akimara muri Amerika ariko byamusabaga gukomeza gukurikirana umunota ku wundi hirindwa ko hari igipfa.

Andrew Feinstein ni Umunyamerika wagize uruhare mu iyubakwa rya Zaria Courts Kigali

Perezida Kagame, umukozi w’umuhanga mu mboni za Feinstein

Zaria Courts ni igikorwaremezo cya siporo umuntu yavuga ko ari mberabyombi kuko uzahasanga ibibuga bya Basketball, Football, Tennis, ukahasanga ahantu ho kwidagadurira, za restaurants, ahacururizwa ibintu bitandukanye n’ibindi.

Andrew Feinstein yavuze ko icyabateye kuzana aka gashya i Kigali ari uko mu Rwanda ari ahantu heza ho kugeragereza ibishya, na cyane ko ari urugero rw’ibishoboka.

Yashimangiye ko niba umuntu ashaka kubaka ikintu kinini muri Afurika, u Rwanda ari ahantu ha mbere agomba gutekereza.

Ati “Mugomba gushimira abayobozi banyu, ku kureba kure, gushyira imbaraga mu mishinga nka BK Arena, Sitade Amahoro n’ibindi. Twazengurukanye na Perezida Kagame muri ibyo bikorwaremezo, maze aduha umukoro aratubaza ati ‘ni iki kindi gikenewe hano?’ Njye na Masai twafashe uwo mukoro mu buryo bukomeye.”

Yavuze ko batangiye gutekereza bareba ikindi kibura, babona ko hanekewe aho urubyiruko rwajya rwidagadurira.

Andrew Feinstein yavuze ko impamvu Perezida Kagame yitaye by’umwihariko ku mushinga wa Zaria Courts byose bishingiye ku kureba kure kwe, bikuzuzanya no guhora ashaka guteza imbere inzego nyinshi n’ubukerarugendo bushingiye ku nama budasigaye.

Ku bwe, u Rwanda nk’igihugu gito, umutungo warwo wa mbere ni abaturage barwo ndetse uburyo bwiza bwo kubaha amahirwe ni ugutumira amahanga binyuze mu kubakira neza.

Ati “Siporo iri mu biyoboye. Perezida Kagame yashoye muri siporo [...] ndetse ntekereza ko ari yo mpamvu yashishikajwe n’ibyo turi gukora ndetse nizeye ko twabaye abafatanyabikorwa beza.”

Feinstein yavuze ko Perezida Kagame ahora arajwe ishinga n’icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, ko nta ko bisa kuba mu gihugu gifite ugitekerereza bene ako kageni na mbere y’uko yitekerezaho we ubwe.

Ati “Ndamwubaha cyane. Ni umuntu uhorana ingoga ukora cyane kuko buri gihe ahora ahari yiteguye. Ntabwo uzasanga atiteguye. Ni ikintu mwubahira. Nkunda kubwira abantu ko u Rwanda rwubakiye ku bintu bibiri, urukundo no gukora cyane.”

Yibukije ko hubatswe BK Arena abantu batabyumva ariko ubu yabaye isango ry’abatuye Isi yose mu birori bitandukanye yakira uko iminsi itashye, agaragaza ko no kuri Stade Amahoro ndetse na Zaria Courts ari ko bizagenda.

Mu kiganiro Long Form na Sanny Ntayombya, Andrew Feinstein wubatse Zaria Courts Kigali yagaragaje ibyatumye uyu mushinga ugerwaho mu Rwanda

Inkuru y’i Denver, urugero rw’ibishoboka mu Rwanda

Ishoramari mu bijyanye na siporo no kwakira abantu ni bimwe mu byo u Rwanda rwashyizemo imbaraga, ariko abatarwifuriza ineza bakajora iyo gahunda, impamvu Feinstein atumva.

Nk’umuntu wavukiye mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Andrew Feinstein yiboneye umujyi wahindutse mu myaka nka 40 kuko wasaga n’aho wabuze amajyo, icyakora uyu munsi ukaba ari umwe mu ihanzwe amaso bigizwemo uruhare n’ibikorwa bya siporo.

Yagaragaje ko wari umujyi uteye ubwoba, aho abantu bajyaga mu mirimo uwarengeje nka Saa Kumi n’Imwe z’igicamunsi atarataha akaba ari mu bibazo bijyanye n’uko habaga hateye ubwoba nta n’inyoni itamba.

Ubuyobozi bwariho icyo gihe bwatekereje kure, butangiza ikipe ya baseball, mu mujyi rwagati hubakwamo sitade, ahakinira ubu ikipe ya Colorado Rockies n’ibindi bikorwaremezo.

We na bagenzi be bafashe ububiko bwari bushaje babubinduramo igikorwaremezo kigezweho cyakira abantu batandukanye mu birori, uyu munsi hakaba hakorerwa ibirori byinshi byitabirwa n’abakomeye.

Ni igikorwaremezo cyakira abarenga 2500 cyashowemo agera kuri miliyoni 400$ y’icyo gihe, uyu munsi kikaba cyarakubye hafi gatatu by’agaciro k’ibiharangwa, haba ubutaka, inzu, imishahara n’ibindi bigizwemo uruhare n’icyo gitekerezo.

Ati “Twahakiriye Bill Clinton, Michelle Obama, Kamala Harris. Ni igikorwaremezo kimeze nka Zaria Courts kiri hafi ya sitade. Ha hantu hatagendwaga hahoraga hacecetse, ibimeze nk’uko aha hari Sitade Amahoro hari hameze, ubu iterambere ryaragutse, ibikorwa byaragutse.”

Andrew Feinstein agaragaza umusaruro w’ibyo bakoze yibukije ko ubu umusaruro mbumbe w’Umujyi wa Denver warenze hafi miliyari 250$, uvuye kuri hafi ku busa mu myaka nka 30 yari ishize.

Yagaragaje ko nk’ikibuga cy’indege cya wa Denver kitagendwaga cyane icyo gihe, ubu kiri muri bitatu bya mbere bikoreshwa na benshi muri Amerika kandi ari umujyi wa 19 mu minini muri iki gihugu, kinyuraho abarenga miliyoni 75,5 ku mwaka, bikakigira icya gatandatu ku Isi gikoreshwa cyane.

Ati “Denver yubatse sitade n’ikibuga cy’indege, namwe mwubatse sitade n’ikibuga cy’indege cy’i Bugesera. Nakubwira ko nicyuzura kizahindura ibintu mu buryo bukomeye."

Yavuze ko ari na ko batanze akazi, ahabarirwaga imirimo ine i Denver ubu hatanga imirimo irenga 250, ari na ko bimeze ku Rwanda kuko Zaria Courts Kigali iha akazi abarenga 500.

Ati “Uwibaza impamvu hubakwa ibyo bikorwaremezo bya siporo, navuga ko harimo uburyo bwo guteza imbere ubukungu butitabwagaho. Miliyoni 26$ twashowe ni nyinshi. Ni ishoramari ritari gukorwa iyo iriya sitade na BK Arena itubakwa.”

Nyuma y’uko bishobotse i Kigali, Andrew Feinstein yavuze ko bari gutekereza gukomeza kubaka ibikorwaremezo no mu yindi mijyi nka Accra muri Ghana, Lagos muri Nigeria, Dakar muri Senegal; Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Nairobi muri Kenya n’ahandi.

Yashimiye Masai Ujiri bamenyanye mu 2010, uyu munsi bakaba bamaze gutemberana ibihugu bya Afurika birenga 18 bajyanywe no kureba uko bafatanya na byo mu iterambere.

Sanny Ntayombya (iburyo) ari kumwe na Andrew Feinstein wubatse Zaria Courts Kigali
Sanny Ntayombya yaganiriye na Andrew Feinstein ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere imyubakire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages