Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2019 nibwo Urubuga Irembo rwashyikirijwe iki gihembo cyatanzwe n’Ikigo World Summit Award ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, igikorwa cyabereye muri Portugal.
Imishinga 430 iturutse mu bihugu 182 niyo yatoranyijwemo 40 yo mu bihugu 26 yegukanye ibihembo, Urubuga Irembo ruza ku mwanya wa mbere mu cyiciro kijyanye no guteza imbere imiyoborere ndetse no kwegereza abaturage serivisi.
Hari ku nshuro ya mbere umwe mu mishinga yo mu Rwanda uhataniye ibi bihembo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Faith Keza yavuze ko bishimishije kuba yakiriye iki gihembo cyagenewe uru rubuga rwaje mu mishinga 40 ikomeje kuzana impinduka zigaragara ku Isi.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ari mu basubije Keza, aho yagize ati “Irembo muri abo gushimirwa ku bwo guhesha ishema igihugu cyacu”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Irembo, Ntabwoba Jules, yavuze ko iki gihembo cya World Summit Award gisobanuye byinshi kuri bo.
Ati “Icya mbere ni uko ibikorwa byiza by’ikoranabuhanga igihugu kigeraho Isi yose ibibona kandi irabishima, bikaba biduha imbaraga zo gukomeza gukora neza kurushaho. Ikindi iki gihembo kiradufasha kubasha kujya mu ruhando mpuzamahanga ndetse no kwagura ibikorwa byacu mu bindi bihugu cyane cyane muri Afurika”.
Yakomeje avuga ko kuri ubu barimo kurushaho kunoza serivisi zitangirwa ku Irembo kugira ngo umuturage uzisaba, kuzigeraho birusheho kumworohera.
Icyifuzo ni ukugera ku ntego y’ubukangurambaga bise ‘Byikorere’ batangije mu minsi ishize, aho bifuza ko buri munyarwanda n’umunyamahanga abasha kwisabira no kwiyishyurira serivisi zitangirwa ku Irembo bitabaye ngombwa ko akenera ubimufashamo.
Irembo ni urubuga rusabirwaho rukanishyurirwaho serivisi za Leta zitandukanye banyuze kuri www.irembo.gov.rw cyangwa ukoresheje telefone unyuze kuri *909#.
Kugeza ubu Abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu bamaze gusaba serivisi bifashishije uru rubuga kuva rwatangira.




TANGA IGITEKEREZO