00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame asanga ikoranabuhanga rizamura imibereho y’abaturage

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 3 October 2014 saa 10:04
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rizakomeza gushyigikirwa no gushorwamo imari nk’imwe mu nzira zafasha abaturage b’Afurika kwigobotora ubukene bakazamura imibereho yabo.
Akamaro k’ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho y’abaturage, ni kimwe mu byagarutsweho mu kiganiro gisoza inama y’iminsi ibiri “Smart Rwanda Days 2014” yaberaga i Kigali, kitabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Muri iki kiganiro Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana (…)

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rizakomeza gushyigikirwa no gushorwamo imari nk’imwe mu nzira zafasha abaturage b’Afurika kwigobotora ubukene bakazamura imibereho yabo.

Akamaro k’ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho y’abaturage, ni kimwe mu byagarutsweho mu kiganiro gisoza inama y’iminsi ibiri “Smart Rwanda Days 2014” yaberaga i Kigali, kitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Muri iki kiganiro Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana yagaragaje ko ibiganiro bitandukanye byabereye muri iyi nama byanzuye bishima ko Afurika iri ku muvuduko ushimishije mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko byagaragaye ko Afurika nta yandi mahitamo ifite yayifasha kwigobotora ubukene, uretse ikoranabuhanga rijyanye no guhanga ibishya.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Mukuru wa International Telecommunications Union (ITU) Dr Hamadoun Touré wagaragaje ko ibihugu by’Afurika bitakiri agafu k’ivugwarimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko ubu bikataje mu buryo butanga icyizere ku iterambere ryihuse ridashidikanywaho.

Dr Touré yibukije abitabiriye iyi nama ko mu myaka 15 ishize, umubare w’Abanyafurika bari batunze telefoni zigendanwa wari munsi y’abazitunze muri Leta ya New York, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ariko ubu ITU igaragaza ko umubare wa telefoni Abanyafurika batunze uruta uwa telefoni ziri muri Leta 50 zigize USA yose.

Ikoranabuhanga rirafatwa nk’intwaro ikomeye cyane mu kuzahura ubukungu, kuko rifite ijanisha ridakwiye gusuzugurwa mu bukungu bw’ibihugu, aho nko mu Rwanda rifata 2%.

Perezida Kagame asanga ikoranabuhanga rifite akamaro gakomeye mu iterambere rirangamiwe n’ibihugu byinshi, rikanafasha kuzamura imibereho y’abaturage, bityo ibihugu by’Afurika bikwiye kuryimakaza mu nzego zitandukanye.

Yagize ati“ Guhanga ibishya mu ikoranabuhanga ni ugukemura ibibazo by’abaturage, iryo koranabuhanga rikwiye gukoreshwa mu bikorwa byose bigira uruhare muri iryo terambere tuvuga.”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko u Rwanda hari byinshi rumaze kugeraho mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi byafashije mu iterambere ry’igihugu, ariko yibutsa ko urugendo rukiri rurerure ku buryo hagikenewe gukoresha imbaraga nyinshi.

Perezida Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gushyigikira ibikorwa by’ishoramari mu ikoranabuhanga, hatarebwe cyane ku biciro byaryo ahubwo hakitabwa ku mumaro waryo. Ati “Kureba ko igiciro kiri hasi gusa sibyo bikwiye gushyirwa imbere, ahubwo kumva akamaro k’icyo uguze ni byo bikwiye guhabwa agaciro.”

Umukuru w’igihugu yijeje ko hari gushakwa uburyo ikoranabuhanga rya interineti ryakorohera abantu kuribona kugeza ubwo rizafatwa nk’icyangombwa nkenerwa cya buri munsi, kandi ku biciro biciriritse. Ati “Dukwiye gufata interineti (broadband) nk’icyangombwa nkenerwa kigera ku baturage benshi bashoboka, kugera ku rugero umuntu azajya yubaka inzu agashyiramo inzira ya interineti nkuko asiga inzira inyuramo amazi cyangwa amashanyarazi.”

Perezida wa Repubulika yasabye ibihugu by’Afurika byose kutitekerezaho gusa kuko ikoranabuhanga ritagira umupaka, ahubwo bigakorera hamwe kugira ngo bisigasire ikoranabuhanga rizabifasha mu rugamba rw’iterambere.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, abagize urwego rw’abikorera n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi.

U Rwanda rwemeza ko Smart Rwanda Days na Transform Africa byagaragaje intambwe u Rwanda rurusha ibindi bihugu mu koroshya ishoramari, bituma abenshi batangiza ishoramari ryabo mu Rwanda.

Kanda hano urebe andi mafoto...

Foto: Village Urugwiro
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages