Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Doha International Airport, Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Uruzinduko Perezida Kagame aheruka kugirira i Doha ni urwabaye mu Ugushyingo 2025 ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development).
Rwakurikiwe n’urwo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagiriye i Kigali muri uko kwezi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Doha ruje mu gihe muri Mata 2026, yari yoherereje ubutumwa bwanditse Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwajyanywe i Doha na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, bwakirwa na mugenzi we wo muri Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muri Qatar.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!