Iri torero rimaze ibyumweru bitanu ribera mu Kigo cya Gisirikare cy’Imyitozo i Gabiro, ririmo abagera ku 138 bavuye mu mahanga mu gihe abandi ari urubyiruko rw’Abanyarwanda baturutse mu nzego zinyuranye mu gihugu.
Abanyarwanda baturutse mu mahanga bavuye mu bihugu nk’u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Chypres, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage, Ghana, u Buhinde, Ireland, Israel, u Buyapani, Kenya, Ibirwa bya Maurice, Pologne, Singapore, Arabie Saoudite, Ugandam u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Denmark.
Mu byumweru bitanu bamaze muri iri torero, abitabiriye Indangamirwa XI, bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo imyitozo y’ibanze ya gisirikare, uburyo bwo gushakisha amakuru mu iperereza no kurwanya iterabwoba, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu banaganirizwa kuri gahunda y’igihugu igamije kwihutisha iterambere.
Abari muri iri torero banagize umwanya wo gutemberezwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Guhera mu 2008, Itorero Indangamirwa rimaze kunyuramo urubyiruko rugera ku 2601, iri torero nirimara gusozwa bakaza guhita bagera ku 3,169.
Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yasozaga iri torero umwaka ushize



















TANGA IGITEKEREZO