Umuhango wo kwakira izi ndahiro uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Umukuru w’Igihugu arakira indahiro ya Niyitegeka Winifrida w’imyaka 45 wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana muri Kamena uyu mwaka.
Harakirwa kandi indahiro ya Yankurije Odette wakoraga muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe kwegereza abaturage ubutabera aho arahirira kuba Umuvunyi wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.
Yankurije asumbuye Bernadette Kanzayire wari urangije manda ye yemererwa n’amategeko. Ubusanzwe amategeko agenga Urwego rw’Umuvunyi agena ko Umuvunyi wungirije agenerwa manda y’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe. Mbere yari iri ku myaka itatu, nyuma iza kuvugururwa iba ine.
Niyitegeka Winifrida uza kurahirira kuba Umudepite si mushya muri politiki kuko Inteko Ishinga Amategeko yayihozemo muri manda ya 2008-2013.



















TANGA IGITEKEREZO