00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2017 saa 08:03
Yasuwe :

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya barimo Yankurije Odette wari usanzwe ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera uherutse kugirwa Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Umuhango wo kwakira izi ndahiro uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Umukuru w’Igihugu arakira indahiro ya Niyitegeka Winifrida w’imyaka 45 wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana muri Kamena uyu mwaka.

Harakirwa kandi indahiro ya Yankurije Odette wakoraga muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe kwegereza abaturage ubutabera aho arahirira kuba Umuvunyi wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Yankurije asumbuye Bernadette Kanzayire wari urangije manda ye yemererwa n’amategeko. Ubusanzwe amategeko agenga Urwego rw’Umuvunyi agena ko Umuvunyi wungirije agenerwa manda y’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe. Mbere yari iri ku myaka itatu, nyuma iza kuvugururwa iba ine.

Niyitegeka Winifrida uza kurahirira kuba Umudepite si mushya muri politiki kuko Inteko Ishinga Amategeko yayihozemo muri manda ya 2008-2013.

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi ku wa 8 Gashyantare 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages