Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob na Madamu we, Monica Geingob, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2019, mu ruzinduko rw’akazi nyuma y’amezi ane mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye icyo gihugu, bakamarayo iminsi ibiri.

Perezida Hage Gottfried yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, giherereye i Kanombe.

Perezida Kagame yamwakiriye aturutse muri Kenya aho yari yitabiriye inama ya cyenda ihuza abakuru b’ibihugu na guverinoma zo muri Afurika, Caraïbes na Pacific (African Caribbean and Pacific Group of states -ACP).

Perezida Hage Geingob arifatanya n’abandi bayobozi mu muhango wo wo gushimira indashyikirwa mu kurwanya ruswa ku Isi, urimo kubera i Kigali kuri uyu wa mbere.

Ibi bihembo byitiriwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, bizwi nka ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ bihabwa abantu babaye indashyikirwa ku Isi mu kurwanya ruswa no kwimakaza ugukorera mu mucyo.

U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, amasezerano akaba yarasinywe mu 2015.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida wa Namibia Hage Gottfried Geingob aje mu Rwanda nyuma y’aho tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, ahaje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Perezida Hage Gottfried Geingob yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza