Perezida Chapo ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rusozwa ku itariki ya 28 Kanama, rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso, yagize ati “Aha ni ahantu ko kuzirikana no kwibuka ubabaye cyane. Twunamye mu cyubahiro cyinshi imbere y’akababaro mwanyuzemo.”
“Amateka yanyu ni urwibutso rukomeye rutwibutsa ko abantu badakwiye na rimwe kwibagirwa ingaruka zishobora guterwa n’amacakubiri. Nyamara kandi, ni n’urumuri rw’icyizere, n’igihamya cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Yavuze ko amahoro u Rwanda rufite uyu munsi ari igisubizo gikomeye kandi bikwiye kubera isomo Afurika n’Isi yose.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside mu 1994 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!