Perezida Andry Rajoelina yageze mu Rwanda ku wa 6 Kanama 2023. Ku wa 7 Kanama 2023, yatangije Inama y’Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar.
Yakiriwe kandi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo ndetse n’ibihugu byombi bisinyana amasezerano mu ngeri zirimo n’ubucuruzi.
Perezida Rajoelina kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali yunamira Inzirakarengane zirushyinguwemo.
Yasuye kandi Uruganda rwa Africa Improved Foods ruherereye mu Cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali rwatumye yishimira urwego u Rwanda rugezeho mu guteza imbere inganda.
Nyuma yo kurusura yavuze ko iterambere ry’inganda ari ikimenyetso cy’uko Afurika igenda ihinduka bitandukanye n’isura mbi yakomeje kwambikwa n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Perezida Rajoelina yashimye imiyoborere y’u Rwanda yatumye igihugu kirushaho kwiyuka. Yavuze ko Madagascar na yo yifuza kwihutisha iterambere ry’inganda hakorwa byinshi mu byo abaturage bakenera buri munsi kandi kigamije isoko ryo hanze.
Ni uruzinduko rwatanze umusaruro ku mpande zombi kuko guverinoma y’u Rwanda n’iya Madagascar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’andi y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi.
Umukuru w’Igihugu cya Madagascar yavuze ko mu byo bashaka kwigira ku Rwanda harimo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa na Leta zirimo indangamuntu, visa n’izindi.
Yakomeje ati “Guhanga imirimo ni ingenzi binyuze mu nzego z’abikorera kandi amavugurura twatangiye mu gihugu cyacu by’umwihariko mu rwego rw’ubucukuzi, byatangiye gutanga umusaruro. Kandi twabonye ko mu Rwanda byashobotse.’’
“Ubufatanye hagati y’impande zombi bizafasha mu gushyiraho umurongo mu rwego rw’ubucukuzi muri Madagascar. Turashaka no gushyiraho uburyo bwo guteza imbere imijyi yacu, uwa Kigali n’uwa Antananarivo.’’
Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ndetse n’urw’Abikorera muri Madagascar, narwo rwasinyanye ajyanye n’ubufatanye bw’impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!