00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Palestine: Perezida Abbas yahaye umwanya ukomeye Hussein al-Sheikh ushobora kuzamusimbura

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 April 2025 saa 04:37
Yasuwe :

Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yagize inshuti ye, Hussein al-Sheikh, Visi Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi, Palestine Liberation Organisation (PLO), bikaba byitezwe ko ari we ushobora kuzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Hussein al-Sheikh w’imyaka 64, yashyizweho na Abbas nyuma y’uko muri iki cyumweru ari bwo hashyizweho uwo mwanya wa Visi Perezida wa PLO, nyuma y’igitutu cy’amahanga asaba ko hakorwa amavugurura mu miyoborere y’iryo shyaka.

Hussein al-Sheikh yamaze imyaka irenga 10 muri gereza zo muri Israel mu mpera zo mu 1970 ndetse no mu ntangiriro yo mu 1980.

Ibihugu byo mu Barabu no mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gutegura uburyo ubuyobozi bwa Palestine bwazagira uruhare mu miyoborere ya Gaza nyuma y’intambara imaze igihe iberayo ihanganishije umutwe wa Hamas na Israel.

Ishyaka PLO ryashinzwe mu 1964 rikaba ari ryo ryaharaniye ubwigenge bwa Palestine, ariko kubera Palestine ibihugu byinshi bitayifata nka Leta, iri shyaka ni ryo rifite ububasha bwo gusinyana amasezerano atandukanye n’imiryango mpuzamahanga ku nyungu rusange z’abaturage ba Palestine.

Nubwo PLO ari ishyaka, rikubiyemo imitwe itandukanye ya Politiki, ariko ntabwo harimo imitwe yitwaje intwaro nka Hamas iri mu ntambara n’ingabo za Israel muri Gaza.

Perezida Abbas, yagize inshuti ye, Hussein al-Sheikh, Visi Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .