Hussein al-Sheikh w’imyaka 64, yashyizweho na Abbas nyuma y’uko muri iki cyumweru ari bwo hashyizweho uwo mwanya wa Visi Perezida wa PLO, nyuma y’igitutu cy’amahanga asaba ko hakorwa amavugurura mu miyoborere y’iryo shyaka.
Hussein al-Sheikh yamaze imyaka irenga 10 muri gereza zo muri Israel mu mpera zo mu 1970 ndetse no mu ntangiriro yo mu 1980.
Ibihugu byo mu Barabu no mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gutegura uburyo ubuyobozi bwa Palestine bwazagira uruhare mu miyoborere ya Gaza nyuma y’intambara imaze igihe iberayo ihanganishije umutwe wa Hamas na Israel.
Ishyaka PLO ryashinzwe mu 1964 rikaba ari ryo ryaharaniye ubwigenge bwa Palestine, ariko kubera Palestine ibihugu byinshi bitayifata nka Leta, iri shyaka ni ryo rifite ububasha bwo gusinyana amasezerano atandukanye n’imiryango mpuzamahanga ku nyungu rusange z’abaturage ba Palestine.
Nubwo PLO ari ishyaka, rikubiyemo imitwe itandukanye ya Politiki, ariko ntabwo harimo imitwe yitwaje intwaro nka Hamas iri mu ntambara n’ingabo za Israel muri Gaza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!