Rusesabagina w’imyaka 66 yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, aburana ku ifungwa n’ifungurwa.
Aregwa ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo gutera inkunga iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba mu mutwe w’iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’ibindi.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yabwiye Reuters ko mu gihe ibyaha Rusesabagina ashinjwa byaba bimuhamye ashobora guhabwa igifungo kirimo na burundu.
Yagize ati “Ku byaha bimwe na bimwe, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25, hari ibindi byo bishobora no kugera ku gihano cya burundu.”
Rusesabagina ubwo yabazwaga niba ibyo ashinjwa abyemera, yanze kugira icyo avuga kuri buri cyaha ahubwo abwira umucamanza ko yabisubijeho kimwe ku kindi ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.
Urubanza rwa Rusesabagina hari abarufashe mu buryo bwa Politiki kuko yari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda ukica abaturage.
Faustin Nkusi yamaganye abavuga ko urwo rubanza ari urwa Politiki, ati “Iki si ikirego cya Politiki. Ntabwo wakoresha uburenganzira bwawe bwo gutanga ibitekerezo n’ubwa politiki wica abandi baturage, wiba imitungo yabo cyangwa ubafata bugwate.”
Umuryango wa Rusesabagina wanze abanyamategeko yatoranyije ngo bamuburanire nyuma yo kugera mu Rwanda, ndetse ushyiraho abawo.
Nkusi yavuze ko Rusesabagina ari we wihitiyemo abanyamategeko babiri bamwunganira, kandi ko yemerewe kuvugana n’umugore we ndetse n’abana be baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo RIB yeretse itangazamakuru Paul Rusesabagina wari ukandagiye mu gihugu ku nshuro ye ya mbere kuva mu 2004. Icyo gihe ntihatangajwe uko yatawe muri yombi usibye kuvuga ko ifatwa rye rishingiye ku bufatanye n’amahanga.
Mu minsi ishize, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot yabwiye IGIHE ko Rusesabagina yafatiwe i Kigali. Yavuze ko abavuga ko yaba yarashimuswe cyangwa se ko indege yarimo yayobejwe akisanga i Kigali atari ko byagenze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!