Icyo ni gihamya mu nyandiko, ariko hari n’ibigaragarira amaso wifashishije amafoto atandukanye, yerekana ko urugwiro no gushyikirana n’abaturage cyane cyane abakuze n’urubyiruko atari bishya kuri we, haba imbere mu gihugu no mu ngendo akorera mu byerekezo bitandukanye by’Isi.
Uzasanga hamwe yifotozanya n’abana, urubyiruko n’abakuze haba mu bikorwa byahuruje imbaga nk’inama n’ibihe byo kwiyamamaza, ubwo atazuyazaga kwakira benshi ku rubyiniro mu bihe byo kwishimana n’abaturage.
Ni kimwe n’abantu batandukanye baza mu nama mu Rwanda. Bitewe n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, bamwe baba banyotewe no gutahana ifoto y’umuyobozi umaze kuba icyitegererezo muri Afurika, kandi hari abagiye bagera ku ndoto zabo.
Mu mafoto atandukanye IGIHE yakusanyije, Perezida Kagame, yahuye n’abantu batandukanye. Ku masura yabo ni akanyamuneza gaherekejwe n’ifoto y’urwibutso.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO