Jean Uwinkindi wahoze ari Pasiteri mu itorero rya Pantekote mu Rwanda mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, imbere y’ubucamanca ejo kuwa Gatatu yahakanya ibyaha aregwa birimo kugira uruhare muri iyi Jenoside yiciwemo abatutsi barenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Ari imbere y’Urukiko Rukuru ku Kimihurura ku munsi w’ejo, Uwinkindi yarezwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari atuye mu Karere ka Bugesera, mbere na nyuma ya Jenoside.
Newtimes yatangaje ko ubwo Uwinkindi yasomerwaga ibyaha aregwa, byose yabihakanye agira ati: “Nta cyaha na kimwe nakoze muri ibyo byose”.
Urukiko rwahaye abashinjacyaha Mutangana John Bosco na Ruberwa Bonaventure iminsi ine yo kwerekana ibyaha bishinja uregwa.
Muri uru rubanza, Ruberwa yatangiye avuga uruhare rw’amadini muri Jenoside aho yakoranaga na guverinoma yari iriho ari nayo yagize uruhare rwa mbere mu guteguye Jenoside.
Ahereye ku bitabo byanditswe n’abanyamateka Dr Mugesera Antoine na John Carlos, Ruberwa yerekanye ubuzima abatutsi babayemo guhera kuri Repubulika ya kabiri, aho abatutsi batotejwe kugeza kuri Jenoside. Yagaragaje ko abanyarwanda b’icyo gihe bizeraga abigishaga ijambo ry’Imana.
Uko kubizera byatumye abatutsi benshi bahungira mu nsengero na kiliziya, ariko bicirwamo. Muri zo nsegero hakabamo urwayoborwaga na Uwinkindi.
Ruberwa yagize ati: "Birababaje ko abavugabutumwa barimo na Uwinkindi bahindutse bakica intama bari bashinzwe”.
Ibirego byagaragajwe bishinja Uwinkindi kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bari barahungiye mu rusengero rw’Abapantekositi rwa Kayenzi muri Komini Kanzenze ubu ni mu Karere ka Bugesera.
Muri uru rubanza kandi, Uwinkindi yashinjwe gufasha interahamwe kwica bamwe mu batutsi bari bihishe mu bihuru hirya no hino bahunze insengero.
Uwinkindi yoherejwe mu Rwanda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Mata 2012.
Uwinkindi arunganirwa n’abanyamategeko babiri, Niyibizi Jean Baptiste na Gatera Gashabana. Yasabye ko yahabwa igihe gihagije cyo kuvugana n’abatangabuhamya bamushinjura bari hanze y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha burakomeza kumvwa kuri uyu munsi kuwa Kane.



















TANGA IGITEKEREZO