Ku wa 10 Mata 1994 ni bwo mu Biryogo hiciwe Abatutsi benshi, abarwayi, abarwaza n’abaganga bo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, bigizwemo uruhare n’abasirikare ba Ex-FAR babaga muri Camp Kigali, ari na ho hatorezwaga Interahamwe.
Ku wa 10 Mata 2025 ni bwo habaye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Nyarugenge kiberera muri Camp Kigali.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’iyamamazabikorwa muri Park Inn by Radisson Kigali, Muhongerwa Witness, yagaragaje ko kwifatanya n’abaturage mu gihe cyo kwibuka ari uburyo bwo kugaragaza ko bifatanyije na bo mu kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo hirindwa ko ibyabaye bisubira.
Yavuze ko kandi bazakomeza kubaba hafi no kubagaragariza ko iyo hoteli idaherera mu bikorwa bw’ubucuruzi gusa ahubwo ari umufatanyabikorwa no mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu.
Yagize ati “Park Inn ifata iki gikorwa nk’inzira yo gushimangira indangagaciro z’ubumuntu, ukwishyira ukizana n’icyizere mu muryango Nyarwanda. Kwibuka bitwibutsa amateka mabi twanyuzemo, ariko binadufasha kubaka ejo hazaza heza.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahabwa ingufu n’igikorwa cyo kwibuka, ashimira u Rwanda ku bikorwa byubaka ubuzima bwiza rudahwema gukora.
Yagize ati “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwenda ukomeye Abanyarwanda twese tubafitiye muri rusange ariko bikaba umwihariko ku barokotse kuko guhora tubibuka ni bwo buryo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe.”
Depite Kalisa Jean Sauveur yavuze ko kwibuka bikwiye no kwibutsa Abanyarwanda ko bafite urugamba rwo gukomeza kubaka ubumwe bwabo, bakumva ko isano ibahuza ari ubunyarwanda.
















Amafoto: Willy Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!