Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Perezida Paul Kagame n’abo bafatanyije kuyobora inama, bagarutse ku kamaro ntagereranywa k’umurongo mugari (Broadband) mu guteza imbere uburezi kuri bose.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimangiye uburyo umurongo mugari woroshya ubuzima mu ngeri zose. Yagize ati: " Broadband yahindutse uburyo bwo kubaho n’ inzira y’ubucuruzi, igera ku ngeri zose z’ibyo abantu bakenera, kandi bakayungukiramo"
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (ICTs) ryashowemo imari bigafasha u Rwanda kwihuta muri gahunda z’iterambere rwiyemeje.
Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko ikoranabuhanga mu isakazabumenyi ryafashije mu kugeza uburezi ku giciro gito ku batari kubyishoboza mu zindi nzira.
Perezida Kagame yavuze kandi ko ibyiza by’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ritagarukira mu bucuruzi no muri ba Rwiyemezamirimo, ko ahubwo no mu nzego z’ubutegetsi umuyoboro mugari woroshya ibikorwa byo gukorera mu mucyo, kuzuza inshingano, no kumenyekanisha ibikorwa.
Inama yashojwe Perezida Kagame ahawe igihembo cya UNESCO, igihembo yahanywe na Carlos Slim, bashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho rya "Digital".
Ashimira igihembo ahawe, Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere mu ikranabuhanga rigezweho rikomeje gufasha benshi cyane kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, kandi rigafungura amarembo ku byiza byinshi by’ahazaza mu koroshya ubuzima binyuze mu ikoranabuhanga rijyanye n’igihe.
Iyi nama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi n’Umuco (UNESCO) muri gahunda yo kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO