00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Padiri Wenceslas Munyeshyaka agiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 22 April 2015 saa 11:13
Yasuwe :

Padiri Wenceslas Munyeshyaka, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga muri Paruwasi Sainte Famille i Kigali agiye gushyikirizwa ubutabera bw’u Bufaransa mu gihe cya vuba.

Iperereza ku byaha ashinjwa ryarangiye tariki ya 26 Werurwe uyu mwaka. BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abacamanza b’Ababafransa bakoze iri perereza batangaje ko igisigaye ari uko agiye kugezwa imbere y’ubutabera vuba aha akaburanishwa ku byaha akekwaho.

Padiri Munyeshyaka yashakishwaga n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzanie, rwamaze kumuharira inkiko zo mu Bufaransa ngo zimuburanishe.

Bamwe mu babifitiye ububasha batangaje ko dosiye ya Munyeshyaka ifatwa nk’ikomeye kurusha izindi mu zisaga 30 zirimo gukurikiranwa n’inkiko i Paris mu Bufaransa.

Africa Time yanditse ko mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, Padiri Munyeshyaka yaregwaga uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi no kubahohotera ndetse no kuba hari n’abo yahaga interahamwe ngo zijye kubica.

Padiri Munyeshyaka hamwe n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda

Uru rukiko kandi rwari rwasabye ubutabera bw’u Bufaransa kwihutisha gukurikirana uyu mupadiri mu mwaka wa 2013.

U Bufaransa bwatangiye gukurikirana Abanyarwanda bahahungiye bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside aho rwakatiye Pascal Simbikangwa imyaka 25 y’igifungo.

Hari kandi abandi Banyarwanda babiri bahoze ari ba Burugumesitiri ari bo Tito Barahira na Octavien Ngenzi boherejwe imbere y’ubutabera mu rubanza rwabo rushobora kurangira mu mwaka wa 2016.

U Bufaransa kugeza ubu nta Munyarwanda n’umwe bwari bwohereza mu Rwanda ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bukavuga ko nta tegeko ryariho mu mategeko y’u Rwanda yahanaga abakoze Jenoside mu mwaka yabereyemo wa 1994.

Ibi bikorwa ngo bitandukanye n’ibindi bihugu nka Canada na Norvège byamaze kohereza abakekwaho kugira uruhare muri iyi Jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages