00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Parike y’Akagera igiye kwakira intare 8 zivuye muri Kenya

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 August 2014 saa 09:46
Yasuwe :

Parike y’Akagera bugiye kwakira intare umunani ziturutse muri Kenya kuko izindi zagiye zimarwa n’abahigi mu gihe cyashize.
Izo ntare umunani ni impano y’igihugu cya Kenya zikaba ziturutse muri Parike ya Savannah igizwe cyane n’inzovu, imbogo, twiga, ingwe n’imparage.
Umuyobozi wa Parike y’Akagera Jes Gruner yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko izo ntare zizaza mu kwezi gutaha. Yongeyeho ko ubu mu nyamanswa nini Parike y’Akagera ifite harimo inzovu, imbogo n’ingwe; intare zari eshatu (…)

Parike y’Akagera bugiye kwakira intare umunani ziturutse muri Kenya kuko izindi zagiye zimarwa n’abahigi mu gihe cyashize.

Izo ntare umunani ni impano y’igihugu cya Kenya zikaba ziturutse muri Parike ya Savannah igizwe cyane n’inzovu, imbogo, twiga, ingwe n’imparage.

Umuyobozi wa Parike y’Akagera Jes Gruner yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko izo ntare zizaza mu kwezi gutaha. Yongeyeho ko ubu mu nyamanswa nini Parike y’Akagera ifite harimo inzovu, imbogo n’ingwe; intare zari eshatu gusa.
Gruner yavuze ko uburyo bwo kuzatuza izo ntare bwamaze gutegurwa kandi bwanarangiye.

Asobanura akamaro k’intare, Gruner yasobanuye ko intare ari umuhigi mwiza mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Inyamanswa zihiga ni ingenzi kandi zifite akamaro mu binyabuzima rusange.

Tuzivanyemo ntihabura ingaruka. Intare zituma habaho kudahindagurika kw’urusobe rw’ibinyabuzima, binyuze mu kugabanya ingaruka ziterwa n’utunyamanswa tumara ubwatsi, bigatuma umusaruro w’abaturage wiyngera”.

Parike y’Akagera iri muri parike zazamutse cyane muri parike zo muri Afurika.
Hari gahunda yo kongera inyamanswa z’amoko atandukanye muri Parike y’Akagera mu rwego rwo gutuma ubukerarugendo mu Rwanda bukomeza guhangana n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa Parike y’Akagera yamaze ubwoba abatekereza ko intare zizahungabanya umutekano w’abaturiye iyi parike kuko uruzitiro rw’amashanyarazi rwubatswe ruzajya rutuma abaturage barindwa ndetse ntihabeho no guhiga inyamanswa.

Yagize ati “Parike ni igice kimwe mu bisurwa cyane mu bukerarugendo, mu kuzana intare zindi muri parike bizakurura ba mukerarugendo […] uruzitiro rw’amashanyarazi ruzatuma hatagira ugira ubwoba.”

Urwo ruzitiro ruteganywa kuzamara igihe kingana n’imyaka mirongo ine. Abayobozi b’uturere duhana imbibi na parike nabo bemeza ko kuzana intare muri Parike y’Akagera bizinjiza imisoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Mugabo yavuze ko kuzana intare muri parike bizinjiriza amafanga abakora ubucuruzi butandukanye.

Yakomeje agira ati ”Ntidushobora kubona amafaranga aturutse muri parike ako kanya ariko mu bundi buryo tuyabona muri ba mukerarugendo. Bacumbika mu mahoteri yacu mbere na nyuma yo gusura parike. Mu kuzana intare muri parike tuzabona abakerarugendo benshi bazazana amafaranga.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages