Ubu butumwa bwatangiwe mu kiganiro Umuryango Pan African Movement Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, bagiranye n’itangazamakuru mu myiteguro yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ubwigenge bwa Afurika wizihizwa ku ya 25 Gicurasi buri mwaka.
Uyu munsi uzizihizwa mu gihe abagize ibihugu bya Afurika bari mu rugendo rwo kurwana n’imirire mibi aho uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kubaka Afurika yihagije mu biribwa, hagamijwe gakemura ibibazo by’imirire mibi n’imikindagurikire y’ikirere.’
Muri iki kiganiro Umuyobozi Mukuru wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, yasabye imikoranire y’ingeri zose kugira ngo ibyo Afurika yifuza bigerweho.
Yagize ati “Imitekerereze n’imyumvire y’abanyafurika ikwiye guhinduka iganisha ku kwibohora kuzuye ntidukomeze gutekereza ko tuzakomeza guhazwa n’ibiva mu mahanga.”
Yavuze ko kandi hakwiye gushyirwamo imbaraga mu buhinzi ndetse hakubakwa ubushobozi bwo kubika imyaka yahinzwe igihe kinini mu guca burundu ibibazo by’inzara n’amapfa.
Bimwe mu bibazo byagarutsweho harimo ikibazo cy’igwingira mu Banyarwanda kandi ugasanga ahanini riri mu bana b’abahinzi.
Hagaragajwe kandi ikibazo cy’iyangirika ry’ibiribwa byabuze abaguzi cyangwa bikagurishwa ku giciro gito hirindwa ko byakangirika.
Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Chantal Ingabire, yavuze ko n’ubwo hakigaragara icyuho mu mirire no kwihaza mu biribwa, hari imbaraga ziri gushyirwamo kugira ngo ibi bibazo bicike burundu.
Yagize ati “Hari Gushyiramo imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo byafasha mu kwita ku biribwa hirindwa ko byakangirika kandi mu rwego rwo kwihaza ku biribwa hakenewe uruhare n’umurongo w’imikoranire hagati y’umuhinzi n’umuguzi kugira ngo hatabaho igihombo ku mpande zombi.”
Dr Ingabire yavuze ko mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibihingwa mu Rwanda, bihaye intego yo kuzamura buri mwaka ingano y’ubuso bwuhirwa no kubangabunga ubutaka ku ntego yo kurema ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Abikorera basabwe gutangira gushora imari yabo mu buhinzi kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwinshi no kubaka inganda zihagije kugira ngo hagabanywe ibitumizwa mu mahanga.
Mu cyumweru cyo kwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwigenge bwa Afurika, hateganijwe ibikorwa byo kwegera abaturage hakorwa umuganda wo guca imirwanyasuri, kubaka uturima tw’igikoni, gutegura ubuhumbikiro buzaterwano ibiti by’imbuto mu turere dutandukanye tw’igihugu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!