Iyo mpanuka yabereye mu Kagari Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aho yari mu modoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yagwiriwe n’ikamyo yavaga i Kibeho yerekeza i Ndago. Padiri Buhanga yahise yitaba Imana naho uwo bari kumwe arakomereka cyane.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kubisikana nabi kw’imodoka.
Ati “Impanuka bishoboke ko yatewe no kubisikana nabi n’uwari utwaye ikamyo.”
Umurambo wa Padiri Buhanga wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Munini; ni nabyo biri kuvurirwamo uwo bari kumwe mu modoka wakomeretse.
Umushoferi wari utwaye iyo kamyo we ntacyo yabaye ariko yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.
Icyo cyaha gihanwa mu ngingo ya 111 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Mu gihe cyaramuka kimuhamye yahanishwa igihano kitari munsi y’amezi atandatu y’igifungo ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa se amande atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
SP Kanamugire yasabye abakoresha umuhanda kwitwararika kandi bakirinda umuvuduko ukabije.
Itangazo ryashyizwe ahagaraga na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe, yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mupadiri.
Yagize ati “Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare n’Abapadiri b’iyo diyoseze hamwe n’abo mu muryango wa Padiri Jean Claude Buhanga, baramenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Jean Claude Buhanga yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021 azize impanuka.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko itariki yo kumushyingura izamenyekana nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!