Padiri Izimenyera wize amasomo y’Icungamutungo, yavuze ko yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe nubwo bitari byoroshye kuko yafatanyaga kwiga n’izindi nshingano zo kwigisha ijambo ry’Imana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Padiri Izimenyera w’imyaka 38, yavuze ko yungutse ubundi bumenyi buzamufasha mu buzima.
Yagize ati “Imyaka itatu nari maze niga icungamutungo byaramfashije, nahakuye ibintu byinshi ntari nzi mbere. Numva ari ikintu gikomeye cyane nungutse kumenya gukoresha ibyo umuntu avanye mu ishuri akabihuza n’ubuzima busanzwe, bikaba byagira akamaro n’abandi Banyarwanda by’umwihariko abo duhura hanze.”
“Kuba nashimiwe nk’umunyeshuri wa mbere na byo ni irindi shema, kumva ko gukora neza byungura umuntu ku giti cye kandi bikanamuhesha icyubahiro mu bandi.”
Padiri Izimenyera yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto yo ku Nyundo aza gukomereza i Kabgayi no mu Iseminari Nkuru i Rutongo.
Izimenyera wabaye Padiri mu 2007, agakorera umurimo w’Imana muri Paruwasi zitandukanye zirimo iya Busasamana akoreramo, yakomeje ashimira ULK n’ubuyobozi bwayo ku bumenyi yabahaye, anashimangira ko agiye gutanga umusaruro mu muryango nyarwanda.
Yagize ati “Nanjye ngiye gutanga umusaruro hanze, uzatuma mpesha ishema ULK n’abandi cyane cyane Diyosezi ya Nyundo yanyohereje kugira ngo nze hano kwiga nkaba ndangije nanayihesheje icyubahiro.”
“Nk’umupadiri nsanzwe mfite akazi, dufite imirimo dukora yo gutura igitambo cy’ukarisitiya no gutagatifuza imbaga ariko tugakorana n’abaturage mu mirimo itandukanye. Kuvuga ngo akazi karabuze, ubumenyi nahawe mu icungamutungo bwamfasha gufasha abatari bake bize ibijyanye n’ibyo kugira nabo bigirire icyizere kuko tugira amatsinda atandukanye y’abakirisitu dutoza kwibeshaho. Ubumenyi nkuye aha, buzamfasha kubafasha neza.”
Padiri Izimenyera utazibagirwa uko yagiye acibwa intege na bagenzi be bamubuza kuba Padiri, ahamya ko kwemera Imana ari imwe mu ndangagaciro zamufashije.
























TANGA IGITEKEREZO