00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Edouard Sinayobye yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye wari Usanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Diyosezi ya Cyangugu yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana Célestin wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

Saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Radio Vatican yatangaje ko Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo Padiri Sinayobye yabimenyaga yari ari muri Seminari Nkuru ya Nyumba (Grand Séminaire Propédeutique de Nyumba) muri Diyosezi ya Butare; agahita ageza ijambo ryo kwishimira imirimo mishya ahawe muri Kiliziya Gatolika ku bari bateraniye aho.

Padiri Sinayobye yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

Ni umuhanga wize isomo rizwi nka “Logotherapie” isobanurwa nk’uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

Asanzwe kandi ari umwanditsi w’ibitabo kuko yanditse nk’ikivuga ku mabonekerwa y’i Kibeho cyitwa “Les apparitions de la Mère du Verbe à Kibeho”, hamwe n’icyitwa “Au cœur de la nuit, la lumière: Donner sa vie, une merveille fragile”.

Yanditse ikindi gitabo cyitwa “Kabeho” gifasha umuntu wese ufite ibikomere byamuhungabanyije mu buzima bwe.

Afite doctorat mu bijyanye na tewolojiya.

Padiri Edouard Sinayobye yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu

Inshamake y’amateka y’ubuzima bwe

Kuva mu 1988 kugera mu 1993 yigaga mu Iseminari nto ya Mutagatifu Léon y’i Kabgayi, mu 1993 kugeza mu 1994 ajya mu Iseminari ya Rutongo, aza gukomereza muri Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu 1994 kugeza mu 2000 aho yigaga filozofiya na tewolojiya.

Ku wa 12 Kanama 2000 nibwo yahawe Ubusaseridoti. Nyuma yo guhabwa iryo sakaramentu, yagiye akora imirimo itandukanye irimo nk’aho kuva mu 2000 kugeza mu 2005 yabaye Umuyobozi wungirije wa Cathédrale ya Butare, ari n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri iyo diyosezi.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2008 yari Umupadiri wa Gakoma akaba n’Umunyamuryango wa Komisiyo y’Imari muri Diyosezi.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2010 yigaga muri Kaminuza ya Pontifical Institute of Spirituality Teresianum y’i Roma, yaje no kuhakomereza doctorat mu 2010 kugera mu 2013.

Kuva mu 2010-2011 yari umuyobozi wa Caritas muri Diyoseze. Naho kuva mu 2011 kugeza mu 2013 umucungamutungo wa Diyosezi ya Butare.

Ni mu gihe kuva 2014 kugeza ubu, yari umuyobozi w’iseminari ya Nyumba ndetse akaba n’Umwarimu wa Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda no muri Kaminuza Gatolika ya Butare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .