00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAC yanyuzwe n’intambwe RBC imaze gutera mu gucunga imari ya Leta

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 12 June 2018 saa 09:41
Yasuwe :

Bibaho gake kuba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) yashima urwego uru n’uru ruba rwayitabye kuko usanga muri rusange inzego ikunda gutumiza ziba zifite uruhuri rw’amakosa mu micungire y’imari ya leta.

Kuri uyu wa Mbere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu bihe bitandukanye cyagiye kigaragarwaho amakosa akomeye mu micungire y’imari ya leta cyitabye PAC kugira ngo gisobanure amwe mu makosa yagaragaye muri raporo ya 2016/17 y’Umugenzizi Mukuru w’Imari ya Leta.

Iyi raporo igaragaza ko muri RBC hari intambwe yatewe igaragara mu myaka yashize n’ubwo hari amakosa aharangwa.

Perezida wa PAC, Depite Nkusi, yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo kubera intambwe igaragara bumaze gutera, abusaba gukomeza kurushaho, aho ngo hari ahakigaragara inenge.

Yagize ati “Kubahamagara kugira muze tubibabwire ntabwo ari bibi, kugira ngo tubabwire ko twabisomye, kandi ko ari intambwe nziza.”

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Condo Jeanine, yabwiye abanyamakuru ko gukora nk’ikipe biri mu byatumye bagera ku rwego bagezeho.

Yagize ati “Twagize ibibazo byinshi bijyanye no gushyira ibintu ku murongo. Uko twabigenje, twegereye abayobozi, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bakatugira inama y’icyo tugomba gukora. Ibyo twakoze ni ibintu byoroshye cyane, ni ugukora nk’ikipe, tugira intego imwe.”

Bimwe mu bibazo byagaragajwe na PAC hari ukuba hari inshingano zakagombye kuba zikorwa na RBC ariko zigakorwa na Minisiteri y’Ubuzima, cyangwa izo nzego zombi zikazihuriraho, ugasanga biteza ikibazo.

Hari ukuba Minisante na RBC bajya batanga isoko ry’ibikoresho byo kwa muganga ugasanga hari ibidakoreshwa. PAC igasanga habayeho ko izo nshingano zaharirwa urwego rumwe byatuma bikorwa neza, rukaba ari na rwo rubibazwa.

Dr Condo yavuze ko mu gukemura ibibazo by’inshingano z’izo nzego zombi, mu ntangiriro za Nyakanga bazakora ihererekanyabubasha kugira ngo RBC izajye ari yo itanga isoko ry’ibikoresho, ibikurikirane n’uburyo bikoreshwa.

Uyu muyobozi yanavuze ko bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo mu myaka iza batazongera kwitaba PAC.

Ati “ Aho tugeze harashimishije cyane, ntabwo twari tuzi ko uyu munsi twabona raporo nziza, ingamba twakoresheje kugira ngo tugere aha ni zo tuzakoresha kugira ngo dukorane n’ibitaro neza n’inzego zitandukanye. Turakeka ko mu myaka iri imbere tuzagerageza kugira ngo tutagaruka muri PAC.”

Imiti yangirikiye mu bubiko, inzitiramibu zaguzwe akayabo zitujuje ubuziranenge, ibikoresho byangiritse n’ibindi bibazo byahombeje leta akayabo, biri mu byakunze kugaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu myaka yatambutse. Gusa byinshi muri ibi bibazo byatangiye kuba amateka, aho RBC yatangiye kwivugurura mu buryo bugaragara.

PAC yashimye intambwe RBC imaze gutera mu gucunga imari ya Leta
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Dr Nyemazi Jean Pierre, n'abayobozi bo muri RBC
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Condo Jeanine, yavuze ko mu gukemura ibibazo by’inshingano z’izo nzego zombi, mu ntangiriro za Nyakanga bazakora ihererekanyabubasha kugira ngo RBC izajye ari yo itanga isoko ry’ibikoresho, ibikurikirane n’uburyo bikoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .