Ni ikibazo cyagaragajwe ku wa 3 Nyakanga 2026 ubwo RP yisobanuraga imbere ya PAC ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Mu byagaragaye harimo ikibazo cy’amafaranga ya ’caution’ abanyeshuri batanze, hagaragaramo ikinyuranyo hagati y’abanyeshuri batanze amafaranga n’ayagaragazwaga.
Caution ni amafaranga abanyeshuri bishyura muri kaminuza cyangwa undi muntu ashobora kwishyuza akazaba inshungu y’ibyo azangiza mu gihe azaba ari muri iyo kaminuza cyangwa ahandi yishyuye.
Umuyobozi Mukuru wa RP wungirije ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko ikibazo cy’amafaranga yatanzwe n’abanyeshuri agamije kuzishyura ibyo bashobora kwangiza ari ikibazo gikomeye kuko hari abamaze imyaka 15 barangije muri iri shuri, bituma kubasubiza amafaranga yabo bigorana.
Ati "Harimo amakuru y’abanyeshuri amaze imyaka myinshi ku buryo kubabona ngo tuyabahe bigoye…hagiyeho guhamagara abanyeshuri, hagiyeho gushakisha amakuru aho bari."
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yahise abaza impamvu umuntu wize muri kaminuza imyaka itatu ashobora kuburirwa amakuru mu gihe cyo gusubizwa amafaranga ye.
Ati “Wagira ngo ni abantu baje iwanyu bahamara umunsi umwe bagenda. Mwaramwigishije imyaka itatu irarangira, none mumubuze kubera ko mugiye kumusubiza amafaranga ye. Nta konti mwagiraga mumuheraho buruse? Yari miliyoni 200 Frw, none ko ari kwiyongera, ubu abarangije ejo bundi mwarayabahaye?”
Nkuranga yavuze ko na bo batarayasubizwa, nubwo muri uyu mwaka bishyuye miliyoni 8 Frw ku bize muri iri shuri.
Yavuze ko bagiye kubishyira mu Mihigo ya buri mukozi yo gushakisha abarangije muri iri shuri, abo bazabura ubwo bakazasaba inzego zibishinzwe, umwenda ugakurwa mu bitabo.
Depite Muhakwa ati “Mukayigumanira?”
Mu gisubizo cya Nkuranga byumvikana ko gusiba imyenda byaba bivuze ko amafaranga ahinduka ay’ikigo.
Iki gisubizo cyatumye Perezida wa PAC yongera kubaza niba nta mwirondoro w’abanyeshuri bize muri RP bagira ku buryo byasaba kongera kwigaragaza ngo berekane ko bakeneye amafaranga yabo.
Ati “Ariko abo muyaha ntimubazi amazina? Muzi imyirondoro yabo, muzi nimero za telefone zabo, muzi amashuri bigiragamo n’igihe barangirije kwiga, muzi niba caution bari baratanze ntacyo bangije cyangwa hari icyo bangije, muzi ibyo mugomba kubasubiza. Ni iki gituma muvuga ngo twarababuze?”
Amafaranga RP igomba gusubiza abayirangijemo ni miliyoni 252 Frw.
Kugira ngo umuntu yandikwe muri kaminuza agomba gutanga ibyangombwa birimo kopi ya diplome, kopi y’indangamuntu, amafoto, n’ibindi bijyanye n’umwirondoro we.
Nkuranga ati “Tugiye gukorana n’abanyeshuri, tuzi ko bari mu matsinda yo kuri WhatsApp, mutwihanganire ubutaha muzabona impinduka. Ibyo turabibijeje.”
Perezida PAC yavuze ko n’ubushize iki gisubizo ari cyo cyari cyatanzwe nyamara nta musaruro ugaragara byatanze.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko hagomba gusuzuma neza ikibazo kuko mu gihe hari izina ry’umunyeshuri n’indangamuntu ye byoroshye kubona umwirondoro we na nimero ya telefone ku buryo aho byaba ikibazo ari aho basanga zidakora.
Yavuze ko nka Minisiteri, bagiye gukora ibishoboka ngo amafaranga y’abanyeshuri ba vuba atangwe, abo mu bihe bya kera na bo bakazakomeza gushakishwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!