00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAC ntiranyurwa n’’ibifi binini’ bisahura umutungo wa Leta ntibiwuryozwe

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 25 October 2014 saa 08:18
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imari n’Umutungo bya leta (PAC) babwiye Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ko batumva impamvu "ibifi binini" (abayobozi bakomeye) bataryozwa umutungo wa rubanda uba watikiriye mu bigo bayobora, bikarenga bikaryozwa bamwe mu bayobozi baciriritse.
Ibiganiro bya Minisitiri Busingye n’abagize PAC kuwa Gatanu byagarutse ku ruhare rw’ubutabera mu kurinda umutungo w’abaturage ndetse no kugaruza uwanyerejwe mu nzego zitandukanye.
Kuba (…)

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imari n’Umutungo bya leta (PAC) babwiye Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ko batumva impamvu "ibifi binini" (abayobozi bakomeye) bataryozwa umutungo wa rubanda uba watikiriye mu bigo bayobora, bikarenga bikaryozwa bamwe mu bayobozi baciriritse.

Ibiganiro bya Minisitiri Busingye n’abagize PAC kuwa Gatanu byagarutse ku ruhare rw’ubutabera mu kurinda umutungo w’abaturage ndetse no kugaruza uwanyerejwe mu nzego zitandukanye.

Kuba Minisiteri y’Ubutabera iherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’abanyereje umutungo wa rubanda bigatuma mu byumweru bitatu gusa hagaruzwa asaga miliyoni 30 ni ikimenyetso gikomeye cy’uko iyi Minisiteri itipfumbase umutungo watikiye ushobora kugaruzwa, ariko PAC iracyakemanga uburyo bikorwamo.

Abagize PAC ntibumva uburyo abayobozi bakomeye bataryozwa umutungo w'igihugu barigisa

Depite Nkusi Juvenal uyobora PAC yabwiye Minisitiri Busingye ko bitumvikana uburyo mu bayobozi bashyizwe ku karubanda bazira kunyereza umutungo nta "bifi binini" birimo, kandi hari abagiye batungwa agatoki.

Yabajije ati “Tubona isambaza aho kugira ngo tubone tirapiya nini cyangwa se imamba! Isambaza nizo zifatika vuba cyane kurusha izindi? Nizo zidashobora kwihisha….”

Uretse no kuba hari abadafatwa ngo baryozwe ibya rubanda, Depite Nkusi yanagaragaje ko hashobora kuba hari imbaraga nke mu manza zicibwa z’abarya ibya rubanda kuko hari n’abafatwa nyuma y’igihe gito bakongera kugaragara bidegembya.

“Bakubwira umuntu wanyereje umutugo ugasanga nyuma y’iminsi ibiri cyangwa icyumweru kimwe muhuye hano atera umupira cyangwa ari muri siporo [...]”

Minisitiri w’Ubutabera yasobanuriye PAC ko hari impamvu zitandukanye zituma "ibifi binini" bidafatirwa mu kunyereza umutungo w’abaturage, zirimo kuba amategeko mashya atacyemerera abayobozi b’ibigo kugera ku mafaranga.

Ati “Abayobozi bakuru ntibagihura n’amafaranga, amafaranga asigaye anyura ahandi hatandukanye.”

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye

Busingye yakomeje asobanura ko kuba nta bayobozi bakuru bashyizwe ku rutonde rw’abanyereza umutungo nanone bishobora guterwa n’ikibazo cyo kutabona ibimenyetso simusiga bibashinja, cyane ko abenshi banabikora byanyuze ku bandi bantu.

Icyakora Minisitiri Busingye yishimira uburyo gutangaza amazina y’abanyereje umutungo w’abaturage byagize umumaro ukomeye, kuko byatumye bashishikarira kwishyura ibyo bariye ndetse bigahwitura abareharehaga agatima bagenza amaguru make ku bw’ubwoba no kwitwararika.

Uyu muyobozi yabwiye abadepite ko hakwiye kujyaho uburyo bwo gukangurira abayobozi bo mu bigo bitandukanye kujya bagisha inama abanyamategeko babo mbere yo gufata imyanzuro no gutanga amasoko, kuko ariho hakunze kuba icyuho cyo guhombya leta.

Umushinjacyaha mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes, we ntiyemeranya n’abavuga ko ibifi binini ari ntakorwaho, kuko yemeza ko mu bantu 129 barezwe, 74 bari mu nzego zikomeye zirimo abo ku rwego rwa ba Minisitiri kugeza ku bayobozi b’uturere.

Hejuru ku ifoto: Depite Nkusi uyobora PAC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages