00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAC iranenga Kaminuza y’u Rwanda ihemba akayabo abanyamahanga nta musaruro

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 19 March 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Imari n’umutungo bya leta (PAC), iranenga umusaruro Kaminuza y’u Rwanda( UR) itanga, hejuru y’amafaranga y’umurengera ahembwa abanyamahanga benshi bayikoramo.

Aba badepite bashingira ku ireme ry’uburezi butangwa n’iyi kaminuza, imicungire n’imikoreshereze mibi y’umutungo muri amwe mu mashami y’iyi Kaminuza n’ imikorere idahwitse y’abayikoramo.

Minisitiri w'Uburezi, Prof. Silas Lwakabamba atanga ibisobanuro imbere ya PAC, ifoto: Imvaho Nshya

Ubwo Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC), yitabaga PAC, Depite Nkusi Juvenal , yabajije abayobozi b’iyo Minisiteri icyo bavuga ku murengera w’amafaranga ahembwa abanyamahanga ariko ntibatange umusaruro bitezweho.

Yagize ati” Iyo murebye umurengera w’amafaranga ahabwa bariya banyamahanga bazanwe ngo bageze kaminuza yacu ku rwego mpuzamahanga, none tukaba ntaho turagera, nta musaruro mubitekerazaho iki?”

Minisitiri w’Uburezi, Prof. Silas Lwakabamba yemeye ko hari ibitaragerwaho kuko nta gihe kinini kirashira Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe, ariko ko bizeye ko mu isuzuma ry’imyaka ibiri bazakora ari bwo bazemeza neza niba idatanga umusaruro.

Abadepite bagarutse ku barimu n’abayobozi bakorera mu mashami atanduka nye ya UR bigatuma bahora mu ngendo, bavuga ko bitwara imari nini ya Leta basinyirwa muri za misiyo n’amacumbi bishyurirwa.

Depite Munyangeyo Theogene yagize ati “Nibura naba nuko byari bimeze mbere, dore nk’ubu abayobozi b’amashami n’abarimu, harimo abahora mu ngendo basinyirwa za misiyo bava Huye, bakajya Nyagatare, Busogo n’ahandi, ari nako bacumbika mu mahoteli, twari tuzi ko UR ari umushinga uzatuma iba kaminuza imwe ntangarugero mu karere n’abandi baza kureberaho ariko kugeza uyu munsi siko bimeze’’.

Abadepite bagize PAC bumva ibisobanuro bya Minisitiri Lwakabamba, Ifoto: Imvaho Nshya

Iyi Komisiyo yasabye MINEDUC kubaha raporo y’imikorere y’iyi Kaminuza bitarenze ku wa mbere ku ya 24 Werurwe,aho gutegereza ko amezi icyenda ashira ngo batange raporo.

Mu bindi bibazo PAC yabajije MINEDUC harimo imicungire mibi y’ibikoresho byo kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, ibibazo byagaragaye mu mushinga wa One Lap Top per Child n’abakozi bashinzwe guhugura abarimu bahembwa badakora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages