00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

One UN yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 71 z’amadolari

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 23 December 2014 saa 04:46
Yasuwe :

Amashami ya Loni mu Rwanda (One UN) yasinyanye n’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 71z’amadorali ya Amerika zizakoreshwa mu mishinga itanu itandukanye yo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Iyi nkunga yashyizweho umukono hagati ya Mininisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb.Gatete Claver n’uhagarariye One UN mu Rwanda Dr. Lamni Manneh kuwa 23 Ukuboza 2014.
Iyi nkunga ya miliyoni 71 ikaba ari igice kimwe mu nkunga ya miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika uyu muryango uherutse gusinyana na leta (…)

Amashami ya Loni mu Rwanda (One UN) yasinyanye n’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 71z’amadorali ya Amerika zizakoreshwa mu mishinga itanu itandukanye yo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Iyi nkunga yashyizweho umukono hagati ya Mininisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb.Gatete Claver n’uhagarariye One UN mu Rwanda Dr. Lamni Manneh kuwa 23 Ukuboza 2014.

Iyi nkunga ya miliyoni 71 ikaba ari igice kimwe mu nkunga ya miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika uyu muryango uherutse gusinyana na leta y’u Rwanda akazagenda atangwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka ine.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yatangaje ko iyo nkunga izakoreshwa mu mishinga itanu itandukanye aho buri rwego rwagiye rugenerwa amafaranga ruzakoresha.

Yagize ati “Iyi nkunga dusinyiye uyu munsi ni igice kimwe muri miliyoni 400 z’madolari ya Amerika twemerewe na One UN izatangwa mu gihe cy’imyaka ine, iyi nkunga izakoreshwa mu buzima, mu bidukikije, mu kurwanya ibiza n’ibindi.”

Amafaranga asaga miliyoni 10 z’amadolari, azakoreshwa mu kurengera ibidukikije, kwita ku bikorwa-remezo, amashanyarazi n’ingufu. Miliyoni zisaga eshanu (5) z’amadolari azafasha Minisiteri yo Gukumira ibiza noGucyura Impunzi (MIDIMAR) gukomeza ibikorwa byayo byo kwirinda ibiza no gutabara ahibasiwe nabyo.

Miliyoni zisaga esheshatu (6) z’amadolari zizakoreshwa mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore. Miliyoni zirenga 24 z’amadolari zo zizakoreshwa mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Miliyoni zisaga 23 z’amadolari ya Amerika zo zizakoreshwa mu guteza imbere gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EPRSII).

Umuyobozi wa One UN mu Rwanda, Dr Lamni Manneh, yatangaje ko ibyo u Rwanda rwagezeho byivugira , atari muri Afurika gusa ahubwo no ku isi yose

Yagize ati “Ibyo u Rwanda rwagezeho birivugira ku isi yose, niyo mpamvu natwe nka One UN twahisemo gutera inkunga ibikorwa byo gutuma u Rwanda rukomeza kuzamuka mu iterambere.”

Yakomeje asaba ko haba ubufatanye hagati y’inzego zose kugira ngo iyo nkunga izakoreshwe neza.

Amashami ya One UN akorera mu Rwanda harimo ishami rya Loni ryita ku iterambere (UNDP) iryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO n’ayandi menshi atandukanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages