00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yavuze ko nta mpamvu yo gushyira u Rwanda mu kato kubera Marburg

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 October 2024 saa 02:55
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kubera ko ibyorezo bya Marburg na Mpox byabashije gukumirwa ku buryo bitakwirakwiriye mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko "Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z’uko ingamba zo gukumira ingendo n’ubucuruzi zidakenewe."

Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo muri rusange.

Ku bijyanye na Marburg, OMS ivuga ko "Kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi ntabwo zitanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu."

Yongeyeho ko izi ngamba zishobora kugira ingaruka mbi mu bijyanye n’uburyo ibihugu byihutira gutangaza amakuru y’ibyorezo byabonetse mu gihugu, bati "Ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi zishobora gutuma ibihugu bitihutira gutangaza amakuru y’ubuzima ku zindi nzego zishinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kandi ibyo ni ingenzi cyane mu gushaka ibisubizo."

Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko hari abaturage barwo banduye indwara iterwa na virusi ya Marburg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isohora itangazo isaba abaturage bayo kutajya mu Rwanda mu gihe bitari ngombwa.

Ku wa 7 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze itangazo igira abaturage bayo inama yo kutajya mu Rwanda kubera icyorezo cya Marburg cyamaze kuhagaragara.

Bukeye bwaho, Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyahise gitangaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.

Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

Mu itangazo iki gihugu cyashyize hanze cyagize kiti "Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazahindurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika."

Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by’indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O’Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n’ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze.

OMS yavuze ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu gukumira iyi ndwara ku buryo buri wese uyifite yamaze kugaragara ubu akaba ari guhabwa ubuvuzi bwihariye, mu gihe abo bahuye nabo bose bamaze gushyirwa mu kato. OMS kandi yahamije ko nta bimenyetso byerekana ko iyi ndwara ishobora kuba iri gukwirakwira mu gihugu.

Kubera izo mpamvu, OMS yasabye ibihugu byose ’kudashyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa ubucuruzi bugana cyangwa buturuka mu Rwanda.’

Yasabye kandi ko ibihugu birushaho kwifatanya n’u Rwanda mu gushaka ibisubizo kuri iki kibazo, nk’uko biri mu mahame mpuzamahanga asaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Ibi bishobora gukorwa binyuze mu gushingira ku makuru yizewe, ahubwo ibihugu bigashyira imbaraga mu bukangurambaga no gutanga amakuru akwiriye, ashobora gufasha mu guhangana n’iki cyorezo ku bagenzi bagana mu Rwanda, cyangwa abaruvamo bagana mu mahanga.

OMS yashimangiye ko iri gukorana n’u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo muri rusange binyuze mu kurwoherereza inzobere kuri iyi ndwara, kubona ibikoresho byo gupima ndetse no kwita ku barwayi.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikumira ubucuruzi n'ingendo mu Rwanda kubera Mpox na Marburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .