Ni ibikorwa bishingiye ku rwunge rw’ingamba zagiye zishyirwaho kuva na mbere y’uko umurwayi wa mbere asangwamo Coronavirus mu Rwanda, ku wa 14 Werurwe 2020. Ni umuhinde wari uturutse iwabo i Mumbai.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko u Rwanda rwakoresheje igisubizo gihuriweho na guverinoma yose mu kugabanya ikwirakwira rya COVID-19, gupima abanduye no gukurikirana ababa bahuye nabo.
Yakomeje ati "Mwakoze neza cyane muvandimwe @PaulKagame n’abaturage b’u Rwanda."
#Rwanda has been running an all-of-government response to bring #COVID19 outbreak under control, following the fundamentals from testing & contact tracing to wide use of public health measures. Well done, my brother @PaulKagame & the people of 🇷🇼! pic.twitter.com/G2ErWyD8SL
— Tedros Adhanom Ghebreyesus (@DrTedros) October 20, 2020
Kuva tariki 21 Werurwe 2020, hari hashize iminsi irindwi mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus. Guverinoma yafashe ingamba zikaze zirimo n’ishyirwaho ya gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, mu byumweru bibiri.
Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati "Abanyarwanda dushyize hamwe, twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye. Ubufatanye wacu ndetse no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya iki cyorezo."
"Ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose. Kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, mutegeranye, igihe uvuye mu rugo ndetse n’iyo haba mu rugo, gukaraba intoki neza kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi."
Mu gihe abantu bari muri Guma mu Rugo, amabwiriza yo kwirinda yagiye akazwa, ku buryo ku wa 18 Mata Minisitiri Dr Ngamije Daniel yatangaje ko nyuma y’uko byemejwe ko igihe cyo kuguma mu ngo cyongerewe kugeza ku itariki 30 Mata, Abanyarwanda bose bagomba gutangira kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ubundi amabwiriza yavugaga ko abambara udupfukamunwa n’amazuru ari abantu bafite ibimenyetso bya Coronavirus cyangwa barimo kwita ku muntu wanduye. Kuva ubwo buri wese yagombaga kukambara, kugeza magingo aya.
Abagize Guverinoma kandi bagize uruhare mu kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.
Imishahara y’abayobozi bakuru yashyizwe mu guhangana na COVID-19
Mu gihe cya Guma mu rugo, imirimo myinhi cyane yarahagaze, abakozi babura akazi, ku buryo abaryaga ari uko bakoze uwo munsi byabaye ngombwa ko leta ibafasha kubona ibitunga.
Nk’uko iki cyorezo cyateye kitateguje ndetse kigasaba ubushobozi bwinshi, leta yifashishije uburyo bunyuranye mu gushakisha amikoro akenewe mu nzego z’ubuzima n’imibereho y’abaturage, harimo inguzanyo igihugu cyahawe, kinoroherezwa kwishyura izo gifite.
Ku wa 5 Mata nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Coronavirus, leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.
Itangazo ryakomezaga riti "Ibi bigamije kunganira ingamba ziriho zo gufasha abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo." Icyo gihe byatangajwe ko iyo mishahara ishobora kuvamo miliyari 2.5 Frw.
Imirimo yarasubukuwe, gukaraba biba ihame
Ku wa 30 Mata nibwo hemejwe ko guhera ku wa 4 Gicurasi ibikorwa binyuranye bifungurwa, ingendo zikajya zibaho, uretse hagati ya saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Ubu ayo masaha yaragabanyijwe, ingendo zibujijwe gusa hagati ya saa yine z’ijoro na saa kumi z’umuseso.
Mu mabwiriza yubahirizwa ni uko ahantu hahurira abantu benshi hashyizwe uburyo bwo gukaraba intoki cyangwa gukoresha umuti usukura intoki.
Ubu ibikorwa bikomeje kugenda bifungurwa byaba amashuri, imodoka zigatwara abagenzi 100%, imikino yatangiye gusubukurwa, ndetse hari icyizere ko iyi gahunda izakomeza, uko ubwandu burushaho kuba buke mu baturage.
Ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19
Mu mashusho yasakajwe na OMS kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko nyuma yo kubona umurwayi wa mbere ku wa 14 Werurwe, binye mu gupima abantu bari mu byago byinshi byo kwandura, hakajijwe ingamba zaje no kubamo gahunda ya Guma mu rugo, n’imipaka irafungwa.
Yakomeje ati "Gahunda yo gukumira iki cyorezo, izi ngamba zose zashyizwe mu bikorwa nk’uko bitangwamo inama na OMS, badufashije mu gushyiraho uburyo bwo gukurikirana icyorezo."
Uretse gushyiraho ibigo byihariye byita kubanduye, hashyizweho ikoranabuhanga ritanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus, harimo drones.
Yakomeje ati "Tunakoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana abantu baba bahuye n’abanduye, tukabasha kubabona bwangu, tukabakura hagati mu baturage, bakajya mu kato.”"
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mbere y’umwaka umwe, u Rwanda rwahuye n’izyorezo cya Ebola ku buryo cyafashije u Rwanda kwitegura neza Coronavirus nk’icyorezo nacyo cyandura cyane.
Byafashije mu buryo bwo gushyiraho abaganga bakurikirana icyorezo n’ahantu hihariye ho kuvurira abanduye, ku buryo ubwo Covid-19 yageraga mu gihugu bwa buryo bwahise bwifashishwa.
Dr Nsanzimana yakomeje ati "Kuri COVID-19 twaravuze ngo iki ni ikibazo, ni gute twazana igisubizo. Mu gihe igihugu gishyize imbere guhanga ibishya mu ikoranabuhanga, robots zikoreshwa cyane mu gufasha abaganga kuvugana n’abarwayi."
Dr Ignace Nyaziyose uvura abarwayi ba COVID-19 mu bitaro bya Kanyinya, yavuze ko izi robots zifite ubushobozibwo gupima abarwayi umuriro, zunganira cyane abaganga kuko iyo bamaranye n’umurwayi igihe kinini, ibyago byo kwandura biriyongera cyane.
Ati "Iyo rero hagize igihe kinini robot nazo zimaramo, umuganga akaba ari hanze, bituma bwa buryo bwo kwandura ku muganga bugabanuka."
Dr Nsanzimana yavuze ko ikintu gikomeye mu guhanganana na COVID-19 u Rwanda rwagize, ari urwego rw’ubuzima rwari rwiteguye kwakira ikibazo cyose cyabaho.
Minisitiri Ngamije yavuze ko icyorezzo kigihari, aho inzego zibihinzwe zikomeje kongera ubushobozi haba mu gupima, kuvura abanduye no gushishikariza abaturage kubigiramo uruhare.
Kugeza ubu abantu bamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni 4,992. Abamaze gukira ni 96%, ku buryo abakirwaye ni 165. Abitabye Imana ni 34.
Investment in emergency preparedness and health system strengthening has helped #Rwanda confront the #COVID19 crisis effectively, control the emergence of the virus and protect the health of its population. This video tells the story of 🇷🇼’s experience. https://t.co/g5Iq3NQMpf pic.twitter.com/hcrRBAsRap
— World Health Organization (WHO) (@WHO) October 20, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!