00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Old Mutual Insurance Rwanda yinjiye mu banyamuryango ba ‘WIFR’

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 13 March 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Ikigo cy’ubwishingizi, Old Mutual Insurance Rwanda cyinjiye mu muryango Women in Finance Rwanda (WIFR) uharanira guteza imbere uburinganire mu rwego rw’imari, binyuze mu bushakashatsi n’amahugurwa ahabwa abagore hagamijwe kubafasha kuzamuka muri uru rwego.

Umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya Old Mutual Insurance na WIFR wabaye ku wa 6 Werurwe 2025 ku cyicaro gikuru cya Old Mutual Insurance Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wari witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Old Mutual Insurance Rwanda, Nibishaka Annie, ndetse na Sayinzoga Betty uri mu bashinze WIFR akaba n’Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Sanlam ndetse n’abandi bayobozi n’abakozi batandukanye bo muri Old Mutual Insurance.

Umuyobozi wa Old Mutual Insurance, Nibishaka Annie, yavuze ko kwinjira muri Women in Finance Rwanda ari ikimenyetso cy’uko biyemeje gushyigikira uburinganire no guteza imbere impinduka zifatika binyuze mu bikorwa bifitiye akamaro abagore.

Muri Old Mutual Insurance Rwanda abakozi b’abagore bangana na 34%, mu gihe abagore bari mu myanya y’ubuyobozi bagera kuri 54.5%.

Ati “Imibare igaragaza ubushake bwacu budacogora mu kubaka ubushobozi mu kazi, tukabikora twibanda ku buringanire. Twita cyane ku bagore kugira ngo babone ubufasha bukwiye bazamuke mu ntera, n’ubwo bahura n’imbogamizi zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko guteza imbere abagore mu kazi ari umuco wimakajwe muri Old Mutual Insurance Rwanda ndetse ko ari ihame.

Bimwe mu byo abakozi ba Old Mutual bazungukira muri iyi mikoranire ni uguhabwa amahugurwa n’ubujyanama. Hazajya hanategurwa amahugurwa yihariye ku bayobozi b’abagore kugira ngo barusheho kwitegura inshingano zikomeye.

Old Mutual Insurance Rwanda kandi izungukira mu gukorana n’ibindi bigo by’imari bisanzwe biba muri WIFR.

Sayinzoga, uri mu bashinze WIFRR yavuze ko kwinjira kwa Old Mutual Insurance Rwanda muri uyu muryango ari ikimenyetso cy’uko imbaraga zawo zikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Umubare w’abafatanyabikorwa bacu uragenda wiyongera, ubu tugeze hafi ku bigo 20. Intego yacu ni ugukorana n’ibigo byose by’imari, kuko imbaraga zacu zishingiye ku kuba dufite umubare munini w’abafatanyabikorwa.”

Sayinzoga kandi yavuze ko kuba ibigo by’ubwishingizi byatangiye kugira uruhare muri WIFR bizafasha abagore kubona amahugurwa yihariye mu by’ubwishingizi, nk’ayo bazahabwa na Chartered Insurance Institute.

Abakozi batanu ba Old Mutual Insurance Rwanda bari mu cyiciro cya mbere cy’abantu 20 bazitabira gahunda y’ubujyanama izamara amezi icyenda ku bufatanye na Gates Consulting.

Clementine Muhorakeye, ushinzwe ubugenzuzi bw’imbere muri Old Mutual, ni umwe mu bazayitabira. Yavuze ko yishimiye amahirwe yo kwitabira iyi gahunda.

Ati “Nishimiye cyane guhabwa ubujyanama kuko bizamfasha kugira ubumenyi buhagije buzagirira akamaro ikigo cyacu ndetse n’umuryango mugari.”

Sonia Umwari, ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho muri Old Mutual Insurance Rwanda, yavuze ko azungukira muri iyi gahunda kuko mu rugendo rwe rw’akazi yahuye n’imbogamizi nyinshi nk’umugore.

Ati “Ikibazo cyanjye cya mbere cyari uguhangana n’ibitekerezo bisanzwe biriho mu kazi ku bagore. Nagombaga kwerekana ko nshoboye kurenza uko abantu bambonaga nk’umugore gusa.”

Iki kigo cy’ubwishingizi cyinjiye ku rutonde rw’ibindi bigo by’ubwishingizi byamaze kwinjira muri WIFR, birimo Mayfair, Sanlam na Zep-Re, ndetse n’ibigo by’imari nka Bank of Kigali, BRD, NCBA Rwanda, KIFC, Access to Finance Rwanda, EcoBank, I&M Bank, Umwalimu Sacco, Coopedu n’ibindi byinshi.

Umwari Sonia na we ni umwe mu bazitabira gahunda y'ubujyanama y'amezi icyenda izitabirwa n'abantu 20
Abayobozi b'impande zombi bashyize umukono ku masezerano
Sayinzoga Betty yavuze ko umuryango WIFR uri kwaguka kurushaho
Nibishaka Annie yagaragaje ko bifuza ko umugore agira ubushobozi bwisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .