Nyungwe: Hegitari 1.5 z’ishyamba zafashwe n’inkongi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 14 Kanama 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Ishyamba rya leta ringana na “ares” enye (zisaga gato hegitari imwe n’igice) ryegeranye n’irya Nyungwe mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke rimaze iminsi ibiri rifatwa n’inkongi ariko nyuma rikazimywa.

Ku wa 13 na 14 Kanama, iri shyamba ryafashwe n’inkongi mu gice giherereye mu Mudugudu wa Murambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Kane ryahiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ati “Hari hahiye ariko hazimye, hongeye gufatwa. Ubanza ari umuriro wari wasigaye bazimije. Ni nka “ares” enye, ntabwo turamenya impamvu n’ubu turacyashakisha.”

Yakomeje avuga ko mu kwirinda izi nkongi za hato na hato, hari gukorwa inama n’abaturage bagakangurirwa kwirinda ibikorwa bishobora kwangiza amashyamba.

Ati “Ni ugushyiramo imbaraga dukorana inama n’abaturage kandi hashyizweho abarinda amashyamba ya leta. Abapolisi n’abaturage bamaze kuzimya.”

Ku wa 29 kugeza tariki ya 30 Nyakanga na none muri aka gace ishyamba ryari ryibasiwe n’inkongi. Icyo gihe hahiye hegitari enye z’ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko ryatwitswe n’abavumvu.

Agace kahiye mu ishyamba rya Nyungwe kazimijwe n'abaturage bafatanyije n'ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .