Nyungwe Forest Lodge iragaragara ku rutonde rwa hoteli 10 nziza ziberanye n’ubukerarugendo ku Isi, zihatanira igihembo cy’ihebuje izindi mu 2015.
Uru rutonde rugaragara ku rubuga rwa CNN ruriho Nyungwe Forest Lodge, hoteli yubatse rwagati mu ishyamba rya Nyungwe, riherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.
Benshi barara muri iyi hoteli yubatswe n’imbaho igice kinini, ni abakerarugendo batemberera mu ishyamba kimeza rya Nyungwe, ryuje amahumbezi kandi ricumbikiye byinshi mu binyabuzima byacitse ahandi ku Isi, rigacumbikira n’izindi nyamanswa zidapfa kuboneka ahandi.
Iri shyamba rya Nyungwe rizwiho kugira amoko y’ibiti asaga 200 adapfa kuboneka ahandi, n’inyamanswa zo mu bwoko bw’inguge zisigaye cyane cyane mu misozi miremire.
Inkuru ya CNN ivuga ko mu guhitamo aha hantu, hifashishijwe ibigo birenga ibihumbi bine bikora mu bukerarugendo, abandika ku bukerarugendo n’abakerarugendo nyirizina, aha hantu 10, hakaba ari ahahurijweho n’umubare munini w’abatoye.
Usibye gushingira ku bwiza n’umutuzo usangwa aho hantu, banarebye ku biciro by’amafaranga acibwa abahatemberera n’amafaranga yo gucumbika no kuhafatira amafaranga.
Mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) harimo izindi hotel zirimo Fundu Lagoon yo muri Tanzaniya na Karisia Walking Safaris yo muri Kenya.
Muri Afurika kandi harimo Norman Carr Walking Safari yo muri Zambia, Goliath Safaris Luxury Tented Camp yo muri Zimbabwe, African Horseback Safaris yo muri Botswana, Tongole Wilderness Lodge yo muri Malawi, Pumba Private Game Reserve & Spa na South Africa Leopard Hills zose zo muri Afurika y’Epfo.
Indi hoteli isigaye niyo idakomoka ku mugabane wa Afurika, ikaba ari Samode Safari Lodge yo mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO