00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gutemwa imihoro itanu mu mutwe, yatanze imbabazi abikuye ku mutima

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 April 2014 saa 09:02
Yasuwe :

Mugabo Venuste umuhanzi, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gutemagurwa mu mutwe ntapfe, yababariye abamutemye, bakanamwicira umuryango, kuko yabonaga ariyo nzira yo kubohoka mu mutima. Aganira na IGIHE mu buhamya bwe yaduhaye bw’uko yarokotse, yarangiza akabasha no kubabarira abamuhushije, yagize ati”Nitwa Mugabo venuste, umuhanzi nkaba n’umuvugabutumwa bakunda kwinyitirira indirimbo yitwa “Twigiye ku birenge (…)

Mugabo Venuste umuhanzi, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gutemagurwa mu mutwe ntapfe, yababariye abamutemye, bakanamwicira umuryango, kuko yabonaga ariyo nzira yo kubohoka mu mutima.

Aganira na IGIHE mu buhamya bwe yaduhaye bw’uko yarokotse, yarangiza akabasha no kubabarira abamuhushije, yagize ati”Nitwa Mugabo venuste, umuhanzi nkaba n’umuvugabutumwa bakunda kwinyitirira indirimbo yitwa “Twigiye ku birenge by’abatubanjirije”, ndi umugobo ndubatse mfite umugore n’abana bane, umuhungu umwe n’abakobwa batatu. Navukiye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu 1969 ubu ngize imyaka 45.

Mvuka mu muryango w’abana cumi n’umwe, muri Jenoside hishwe abavandimwe bajye batanu, hamwe n’ababyeyi bacu bombi, dusigaye turi abana batandatu. Jenoside yabaye mfite imyaka 25.

Jenoside igitangira jye na bashiki banjye twagiye kwihisha mu gashyamba kari inyuma y’iwacu, icyo gihe nari nkijijwe (umurokore) kuko nakijijwe mu 1991.

Iminsi irindwi n’imisago basiganira gutema Mugabo na bashiki be

Abaturanyi bacu twari tubanye neza cyane, byatumye iminsi irindwi ishira bigera ku munsi wa cumi na kabiri, abicaga baza kutujyana ngo batwice, abaturage bakavuza induru bati abo bana bo kwa Kanaka barazira iki? kubera ko twari inyangamugayo, n’ababyeyi bacu bakabana neza n’abaturanyi. Ariko bari baradushyiriyeho abarinzi ku buryo nta handi twari guhungira, urabyumva muri iyo minsi yose n’ubundi twari tumeze nk’abapfuye.

Tariki ya 12 Mata 1994 Mugabo na bashiki be baratemaguwe

Nyuma y’iminsi isaga irindwi basiganira kutwica, baragiye banywa “drogue” barangije baraza baratujyana, bajya kutwica hari mu gitondo, ariko twari twaramaze gupfa kuko inkota n’amacumu babitugeraga buri munsi.

Uwari uyoboye icyo gitero iwabo wa Mugabo bari baramukamiye

Uwari uyoboye icyo gitero, yari amaze iminsi iwacu bamukamiye amata umwana wabo yarwaye, Ku buryo no ku munsi wo kwirega nyuma ya Jenoside baramuzanye ankubise amaso arwara umutima inshuro ya mbere n’iya kabiri arwara umutima, kandi jye nari nzanywe no kumubwira ko namubabariye.

Umuntu wabanje kuntema nawe yabanje gutinya ashaka kubyitirira ubundi buzima, abyitirira ko mvuga ubutumwa cyane, aravuga ngo “Ibyo wavugaga uzongere ubivuge.”

Bantemye imihoro itanu mu mutwe, n’ubu inkovu ziragaragara, bankubita impiri mu gihorihori, bantera ikintu ku jisho nayobewe icyo ari cyo, bantera ikindi mu mugongo n’ubutsitsino bari barabukubise, na bashiki bange nabo bari babatemye, hari ufite icumu mu mutwe, hariho uwo bakonyoye urutugu, hari n’umuhererezi mutoya nawe baramutemye.

Uko narokotse byo ni ubuhamya burebure. Barantemye, ntibatema amaboko ntibatema amaguru, batemaga mpagaze nk’umuntu wari witeguye gutemwa.

Bakimara kudutema nahise nta ubwenge, ku mugoroba badutemye mu gitondo, nibwo nagaruye ubwenge nsanga na bashiki bajye baryamye aho ngaho, haza umugabo twari duturanye aratujyana aturenza umuhanda yanga kwigaragaza, atubwira ati “Munyure hano” asubiye inyuma ahura n’interahamwe zivuye gusahura akaziyobya ngo zitadukurikirana.

Ku itariki ya 13 [ubwo ni Mata] Inkotanyi zari zageze ku gasozi ko hakurya yacu kitwa Butare bwa Nduba. Iryo joro duhunga twahuraga n’interahamwe zihunga, n’abantu bahunga bihishahisha, nuko turagenda turara mu rutoki rwari hafi aho kugeza bukeye.

Bukeye twagiye mu nzu yari hafi aho y’ibyatsi, nyirayo yari ameze nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo atakekwa ko ahishe abantu, noneho bigeze ku manwa, abasirikare bo kwa Habyarimana, barwaniye n’Inkotanyi kuri uwo musozi twari twahungiyeho, noneho abasirikare bo kwa Habyara batera grenade kuri ya nzu twari twihishemo, twumva iguye mu rugo, ariko ntiyaturika.

Bigeze ku mugoroba umusirikare wo kwa Habyara aza aje kuyireba, arambona ngize amahirwe nsanga ari mu basirikare nari maze iminsi mbwiriza ubutumwa bari abarokore, ahita abwira ati “Ubu rero natwe turimo guhunga inkotanyi zaje, mugume aha ngaha jye nari nje gutwara grenade twaraye duteye ntiyaturika.”

Imana yandinze ipfu nyinshi kuko bo icyo gihe ako kazu twari turimo,baravugaga bati “ Reka tugatwike gashobora kuba karimo inkotanyi”. Hari abantu bari bafashwe n’inkotanyi baziha amakuru ko muri ako muri ako gace hari akazu karimo abana batemwaguwe, ziraza zigeze hafi aho zibona wa muntu twari tubereye mu nzu arimo gusoroma imboga, baza bamukurikiye tubona batugezeho, tariki ya 14.

Batugezeho baratubwira ngo tujye gufata ibyo kurya, aho bari bari ku rusengero i Bumbogo, bashiki bajye nibo babashaga kweguka jye sinabashaga no kweguka kubera ibikomere, tubanza kwanga kuko tutari tuzi abo aribo.

Mugabo yababariye abamutemye n’abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe

Jyewe natanze imbabazi bakirimo kuntema, kuko bantemye mbababarira, uwatemaga wese naravugaga nti Imana ikubabarire, nshingiye ku ijambo rya wa Mudiyakoni wo muri bibiriya witwa Sitefano wicishijwe amabuye, akababarira abishi be bakirimo kumwica (Ibyakozwe n’Intumwa 7:54-60). Nanubu imyaka 20 irashize njya kubabwiriza abandi nkabasanga muri gereza, kuko nababariye.

Imana yabwiye Mugabo ko agomba kujya gukora umurimo wayo aho bamutemeye

Intambara na Jenoside birangiye byabaye ngombwa ko Imana integeka kujya gukorera umurimo wayo i Bumbogo, kandi ariho bantemeye, nta kintu nari nkurikiyeyo, nta nzu, nta mubyeyi, nari jyanyeyo ubumwe n’ubwiyunge.

Icyo gihe naragendaga nkaryama ku rusengero cyangwa mu baturanyi b’aho ngaho ku rusengero imyaka yose 20 irashize, n’ubu niho nkorera umurimo w’Imana, niho nshyira imbaraga nyinshi cyane mu gukorera Imana, kuko Imana yampaye imbaraga n’umwete wo kuhavugira ubutumwa bwiza.

Hari abajyaga bibaza impamvu nkorera umurimo w’Imana i Bumbogo kandi ntuye Ikigali, impamvu ni iyo ngiyo.

Abamwiciye bamutumaho ngo ajye kubabwiriza ubutumwa

Bafungiye muri gereza ya Kimironko mu Karere ka Gasabo, ubwabo bantumaho ngo nze mbabwirize ubutumwa, najye nkagenda. Jye nagarutse (narokotse) mfite ibindi bintu nje gutunganya, ntabwo Imana yandokoreye kujya mu bindi bitari ukuyikorera.

Ubutumwa ageza ku banyarwanda

Nta kindi kintu kiri hejuru y’imbabazi, iyo wazitanze ukazigirira umuntu, ibyo byonyine birakubohora. Nari naravuze ngo singiye kuzarakarira interahamwe ngo tuzashwane, tuzamanukane muri Gehinomu, kuko nta cyaha kiba gitoya, mfashe icyemezo cyo kubabarira kandi burundu, ndavuga rero ngo abantu bambare imbabazi.

Abahekuye U Rwanda nabo, ndababwira ngo bihane basabe imbabazi z’ibyo bakoze kugirango babohoke. Twebwe abacitse ku icumu twabohotse kera tubabarira. Nta kindi kintu twabakoraho twarangije kubabarira. Baze badusabe imbabazi, ariko nibatanazisaba twe ntacyo bitubwiye, twarangije kubohoka. Ubuntu twabagiriye bwo kubaha imbabazi mbere y’uko bazidusaba nicyo kintu gihenze, nibazakire bahite babona umugisha wo kugaruka mu murongo.

Igihugu kimaze kwiyubaka, nta handi hantu bazamenera ho kongera kuduteza amacakubiri, bashatse bafata ibyemezo byo kwigarura. Abarokotse ndababwira ngo bahumure kandi bakomere, mbese ni ukwihangana nta kundi kuntu wabigenza, kandi basome iri jambo riri muri Yesaya 40.”

Indirimbo ya Mugabo yitwa Ibyo twigiye ku birenge by’abatubanjirije

Venuste Mugabo wababariye abamutemye muri Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages