00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo guhomba, ‘Onatracom’ ibaye amateka

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 18 December 2015 saa 09:26
Yasuwe :

Nyuma yo kurangwa n’imikorere Leta ivuga ko itakijyanye n’igihe yatumye igwa mu gihombo, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusesa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi Onatracom , kigasimburwa na Sosiyete nshya y’ubwikorezi leta ifatanyijemo n’abashoramari ,biteganyijwe ko izatangira gukora mu mezi atandatu ari imbere.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 16 Ukuboza 2015,yemeje umushinga w’itegeko rikuraho ikigo Onatracom ,inemeza ishyirwaho rya Sosiyete nshya aho Leta ifatanya n’abikorera mu itwara ry’abantu muri rusange.

Iyo sosiyete, Leta izayifatanya na RFTC isanzwe imenyerewe mu bwikorezi bw’abantu mu Rwanda,ikazagiramo imigabane 48% naho leta igasigarana 52%.

Mu kiganiro yahaye KFM , Umunyamabanga ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ,ushinzwe ubwikorezi , Dr.Alexis Nzahabwanimana ,yavuze abaturage bari basanzwe bifashisha Onatracom ,kimwe n’abandi bari mu bice by’igihugu batagerwagaho n’uburyo bwo gutwara abantu busanzweho.

Yagize ati” Icyo twumvikanye na RFTC ni uko aho Onatracom yageraga n’ahandi bigaragara ko ari ngombwa hose ,tuzakomeza kuhakorera.”

Onatracom isheshwe ifite imyenda n’igihombo kinini. Urugero, mu mwaka ushize yari ifite imyenda ya miliyari 3.7 yari ibereyemo ibigo binyuranye, icyo gihe Leta yari imaze kuyishyurira miliyoni 878 yabashije kubonerwa impapuro. Hakaba hari n’andi mafaranga agera kuri miliyari 1.7 yaburiwe impapuro.

Mu ma bisi arenga 160 ikigo cyari gifite ,46 gusa niyo yakoraga.

Dr. Nzahabwanimana avuga ko hari icyizere ko iyi sosiyete nshya y’ubwikorezi (itarahabwa izina), izabasha kugera ku nshingano zayo. Ni icyizere ashingira ku ngano y’igishoro kingana na miliyari 11.5 n’ibikoresho avuga ko bizatuma iki kigo gishobora gusohoza inshingano zacyo.

Yagize ati “Turateganya gutangirana n’imodoka 163 harimo amabisi manini 85 ,n’izindi zigera kuri 50, harimo 19 z’imyanya 30 izisigaye zikaba ari iz’imyanya 50.”

Avuga kandi ko izi bisi ari nyinshi cyane zirenze izo Onatracom yigeze kugira ,kandi zose ari nshyashya. Izi bisi zishobora kwiyongera igihe bazishyira ku muhanda abagenzi bakarushaho kuba benshi.

Gusa, Leta ivuga ko nubwo nta kibazo cy’amafaranga yo gushoramo ifite ,yaba ku ruhande rwayo n’urw’umushoramari ,abaturage bazategereza nibura igihe cy’amezi atandatu kugirango batangire kugerwaho na serivisi z’iki kigo gishya.

Mu gihe cy’amezi atatu iki kigo kizatangira imirimo y’ibanze mbere yo gutangira gutwara abantu.

Dr. Nzahabwanimana Alexis avuga ko iyi sosiyete nshya ikora ibyananiye Onatracom

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages