Nyuma y’imyaka isaga 18 izo ntwari z’i Nyange zibana n’uburwayi bukomeye,Umuyobozi w’urwego rw’intwari, imidari n’impeta z’ishimwe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko bari gukorerwa ubuvugizi kandi bugeze kure ngo bajye kwivuriza hanze.
Iki gisubizo yagitanze nyuma yo kubazwa ikibazo cy’imibereho mibi, uburwayi n’ibindi bibazo bitandukanye byibasiye bamwe muri izo ntwari zikiriho.
Habumuremyi yavuze ko iki kibazo cy’uburwayi kibahangayikishije kandi barindwi bafite ibisigisigi by’uburwayi bari gukorerwa ubuvugizi ngo bajye kuvurizwa mu mahanga ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Ibitaro byitiriwe umwami Faisal, ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse n’izindi nzego.
Ati “Aba turimo turabakorera ubuvugizi kugira ngo bajye kuvuzwa mu mahanga kandi ubuvugizi bugeze kure mu nzego zishinzwe kuvuza Abanyarwanda kugira ngo bashobore kubona ubuvuzi bubakemurira ibibazo[….]Twabishyizemo imbaraga kandi bizashoboka”.
Dr. Habumuremyi, yavuze ko usibye icyo gikorwa nta bundi bufasha bwihariye babona kuko ari intwari, ahubwo bagerwaho na gahunda z’iterambere Leta igenera Abanyarwanda bose.
Abana b’i Nyange basigaye bafite ishyirahamwe ryitwa Komezubutwari, Leta yavuze ko ibaba hafi ngo batazigera bitwara nabi ngo bamburwe ubutwari ndetse rizanabafasha kwiteza imbere.
Aba banyeshuri bari mu isomero ryatewe n’abacengezi mu 1997,baba abapfuye n’abakiriho bose bahise bagirwa intwari zo mu cyiciro cy’Imena.
Umunsi w’intwari z’igihugu mu Rwanda wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, aho muri uyu mwaka uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire ubutwari, Twubaka ejo hazaza”
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi uhatse byinshi mu mateka y’Abanyarwanda, hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro bitandukanye mu cyumweru kibanziriza uwo munsi nyir’izina (22- 31 Mutarama),n’igitaramo tariki ya 31 Mutarama 2016.
Ku itariki ya 1 Gashyantare 2016 hazaba umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu. Ibi bizakorwa n’imiryango ifite intwari ku Gicumbi hamwe n’abandi na ho mu gihugu hose ibikorwa bisorezwe mu midugudu.



















TANGA IGITEKEREZO