Ibi byatangajwe ku wa Gatanu taliki ya 4 Werurwe 2016 ubwo i Kigali haberega amatora ya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yo ku rwego rw’Igihugu.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Uwanyirigira Clarisse, wo mu Karere ka Musanze, ari nawe muyobozi w’iyi komite yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be mu gukorera ubuvugizi urubyiruko kugira ngo rwiyubake, ndetse muri buri Karere hakaboneka ikigo cy’urubyiruko ruhuriramo rwiga imyuga itandukanye no kwidagadura.
Yanavuze kandi ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kugera ku mafaranga.
Ati ”Tuzafasha urubyiruko turwereka amahirwe ahari kandi tunakora ubuvugizi kugira ngo babone igishoro mu gutangira ibikorwa byabo."
Mu bindi iyi komite izahangana nabyo, ni ugukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda izindi ngeso zishobora kubangiriza ejo hazaza harwo.
Muri iyi komite abakobwa batandatu ku icyenda nibo batowe bakaba bagize 66,7 % mu gihe abahungu batatu basigaye bagize 33,3 %.
Komisiyo y’igihugu y’Amatora yasabye abatowe kuzaharanira kugera kubyo biyemeje kuko urubyiruko rubakeneye cyane.
Amatora ya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ateganywa n’ingigo ya 14 yo mu itegeko No 001/2016 ryo kuwa 5 Gashyantare 2016 rigena imikorere y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO