Urupfu rw’uyu mubyeyi rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022, aho abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bari kugaragaza ko bababajwe n’iyi nkuru mbi.
Nyirantagorama Françoise yashinze ‘La Colombière’ nyuma yo kuba umwarimu mu mashuri atandukanye y’i Burundi, umugabo we aza kumubwira ko umusanzu atanga muri ayo mashuri yawushingamo irye.
Nawe yabitekerejeho bituma tariki ya 1 Ukwakira 1990 ashinga ishuri i Burundi, aho yatangiranye n’ishuri ry’incuke bagenda bakurana, bageze mu mwaka wa kabiri mu 1995 ni bwo yatahutse ageze mu Rwanda ahita ahakomereza iri shuri.
Uyu mubyeyi yakoze akazi katoroshye mu burezi bw’u Rwanda kuko avuga ko gutangira ishuri byamugoye cyane, hari ubwo yajyaga gushaka ibikoresho i Burundi kugira ngo abanyeshuri bige neza.
Umusanzu we wabonywe na benshi mu 2010 ubwo La Colombière yizihizaga imyaka 10 imaze ibayeho, Madamu Jeannette Kagame yamuhaye igihembo cy’uko yagaragaje ubwitange mu burezi bw’u Rwanda.
Usibye mu burezi kandi mu 2017 Nyirantagorama Françoise n’ishuri rye bahawe igikombe cy’abatanga neza imisoro, bisobanuye ko yagize uruhare no mu iterambere ry’u Rwanda.
Nyirantagorama Françoise yavutse mu 1940, yaboneye izuba mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda. Yize amashuri abanza mu gace k’iwabo nyuma yakomereje mu Ishuri rikuru ry’i Save aho yigaga Uburezi ari naho yatangiriye kwigisha yimenyereza mu mashuri yo kuri misiyoni.
Yahise ajya kwigisha mu Ishuri ribanza rya Kabgayi ahamara imyaka ibiri nyuma ajya mu Ishuri Rikuru ry’i Nyanza ryigishaga imyuga naho ahamara imyaka ibiri, yimuriwe i Kansi ahamaze imyaka ibiri iwabo baza guhungira i Burundi.
Kananura Didier, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwe amwifuriza kugira iruho ridashira kandi ko abana yareze batazamwibagirwa.
In loving memory of Francoise Nyirantagorama founder of Ecole La Colombière❤️❤️❤️
Que votre âme repose en paix madame la directrice. Abana ba ELC Tuzahora tukwibuka mubyeyi🕊️💔 pic.twitter.com/7YN45H5hMJ— K A N A N U R A (@KananuraDidier) May 18, 2022
Umunyamakuru Barbara Umuhoza yagize ati “Ruhukira mu mahoro Françoise Nyirantagorama Umuyobozi wa La Colombière, urwibutso rwawe ruzahora ari umugisha. Warakoze kuba impamvu yatumye imitekerereze yacu yaguka.”
Rest in Eternal Peace Madame la directrice Françoise Nyirantagorama - La Colombière. May your memory always be a blessing. 🙏🏾
Thank you for being such a great vessel that shaped our young minds. pic.twitter.com/7YierHq3AB— Barbara Umuhoza (@UmuhozaB) May 18, 2022
Bayingana Aimable yavuze ko intwari mu burezi yatabarutse ko akwiriye gushimirwa umusanzu yatanze mu burezi haba mu Rwanda n’i Bujumbura, ko ibyo yakoze azohora abyibukirwa.
La championne de l’éducation a tiré sa révérence. Notre directrice à une certaine époque à l’Ecole Indépendante de Bujumbura ensuite celle de nos enfants à La Colombière de Kigali. Qu’elle soit remerciee pour le travail titanesque qu’elle a accompli. RIP Mme la Directice! pic.twitter.com/8AGC2xpXkZ
— Aimable Bayingana🇷🇼 (@Aima_Bayingana) May 19, 2022
Nathalie Munyampenda yavuze ko abize muri La Colombière bazahora bamwibukira ku burere bwiza yabahaye, amwifuriza no kugira iruhuko ridashira.
Que la terre te soit légère Madame Françoise! Many of our lives would be very different without the time we spent at La Colombière. Rest well.
— Nathalie Munya (@nathmunya) May 18, 2022
Serge Kamuhinda yavuze ko Nyirantagorama Françoise, yari ikiraro cyanyuzeho abantu benshi bagize aho bagera mu buzima kandi ko ibyo azahora abishimirwa iteka.
Nyirantagorama Françoise was a nation builder building bridges across times.She spent her life educating Rwandans. Testimony from my 74 years old Mom: "Ibaze ko mu gihe cyacu de 13:00 à14:00,yali lecture silencieuse noneho nyuma buli wese akajya Kuli estrade kuvuga ibyo yasomye!" https://t.co/kyQyjmuMv5
— Serge Kamuhinda (@kamuhinda) May 19, 2022



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!