Uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Raranzige mu Kagari ka Raranzige.
Amakuru atangwa n’abaturanyi be avuga ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2022, yavuye mu rugo asiga abwiye umugore ko agiye kureba ibirayi bahinze, kuva icyo gihe ntiyagaruka.
Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati "Yavuye mu rugo nka saa tatu z’Ijoro abwiye umugore ko agiye kureba ibirayi bahinze ngo batabyiba, ariko ntiyongeye gutaha."
Bukeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bamusanze mu murima we w’ibirayi yapfuye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yabwiye IGIHE ko basanze yavuye amaraso menshi ku kuguru, aho yari asanganywe igisebe.
Baketse ko uko kuva amaraso menshi bishobora kuba aribyo byateje urupfu rwe ariko biracyari mu rujijo.
Yagize ati "RIB yahageze ikora iperereza ariko icyamenyekanye ni uko yari asanzwe afite igisebe ku kuguru amaranye igihe. Ubanza icyo gusebe cyatonekaye bigera ku mutsi ava amaraso menshi; bamusanze yegamye ku gishyitsi cy’igiti."
Yavuze ko umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.
Bikorimana asize umugore n’abana babiri bari bamaze kubyarana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!