Umurenge wa Ruramba ni umwe mu yigize Akarere ka Nyaruguru itagiraga amashanyarazi.
Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyaruguru, Christophe Niyotwizera, yavuze ko umuyoboro ugeza aya mashanyarazi mu tugari tune muri dutanu tugize Umurenge wa Ruramba wamaze kubakwa ndetse ugezwamo umuriro.
Yagize ati “Uyu muyoboro urimo ibice bibiri harimo ibilometero 12,9 by’umuyoboro uciriritse (MV) ndetse n’ibilometero 20,6 by’umuyoboro muto ari wo abaturage bafatiraho amashanyarazi mu ngo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko hari imbogamizi nyinshi abaturage bagiraga zishingiye ku kutagira umuriro zigiye kuvaho.
Yagize ati “Abaturage bakenerage serivise zitandukanye nko gusudiriza, kwiyogoshesha, gukoresha interineti n’ibindi bikorwa bikenera umuriro w’amashanyarazi byabasabaga gukora ingendo ndende bagana mu duce turimo umuriro duherereye mu Murenge wa Mata duhana imbibi.”
Umuyoboro w’amashanyarazi ugaburira Ruramba watangiye kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka ku bufatanye bw’Akarere ka Nyaruguru na REG.
Uretse ingo zigera kuri 800, hari udusantere tw’ubucuruzi dutatu tuzahabwa amashanyarazi ari two Kicumi, Bukoro na Matyazo ndetse n’ibigo bine by’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye.
Niyotwizera yavuze ko aya mashanyarazi azazamura ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye muri Ruramba kuko bazayakoresha mu mirimo ibyara inyungu itandukanye ndetse akabafasha kubona hafi serivisi zitandukanye zikenera umuriro w’amashanyarazi.
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko bitarenze mu 2024 ingo zose mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa akomoka ku mirasire y’izuba mu gihe kugeza ubu, ingo zigera kuri 46,5% ari zo zifite amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO