Uwo mugore usanzwe atuye mu Mudugudu wa Gakaranka mu Kagari ka Uwumusebeya yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko yari atwite ariko nyuma bayoberwa aho inda yagiye kuko nta n’umwana babonaga yabyaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Uwimana Pierre, yabwiye IGIHE ko bakimara guhabwa amakuru n’abaturage, babajije uwo mugore uko byagenze avuga ko yabyaye umwana upfuye ahita amwishyingurira.
Ati “Twaramwegereye atubwira ko yabyaye umwana upfuye akamushyingura ariko RIB iza kubyinjiramo ni uko aza kwerekana aho yamushyinguye.”
Yatawe muri yombi tariki ya 31 Kanama 2020, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busanze mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaha akekwaho.
Ubusanzwe uwo mugore w’imyaka 32 y’amavuko afite abandi bana batatu yabyaye yabanaga nabo mu rugo ariko nta mugabo agira babana.
Bibaye mu gihe mu kwezi gushize mu Murenge wa Busanze bituranye naho habonetse uruhinja rwajugunywe mu musarani n’umuntu utaramenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!