Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho, ho mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 25 Nzeri 2026 mu masaha ya Saa Tatu z’ijoro.
Bivugwa ko abagabo batatu bagiye mu kabari ka Nshimiryayo, bigaragara ko basinze, maze bagasaba ikigage cyo ku kunywa.
Nshimiryayo wacuruzaga, yababwiye ko cyashize, hasigaye inzoga zipfundikiye, aba bahita binjirana nyir’akabari muri (comptoir), bashaka gufata inzoga ku ngufu, bituma batangira kurwana ababuza gufata inzoga.
Muri izo mvururu, ni bwo umwe muri abo bagabo yakubise Nshimiryayo umuhini w’isuka mu mutwe, yari akuye hafi aho mu kabari, maze nyir’akabari ahita yitura hasi.
Abari aho bahise bihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, giherereye mu Murenge wa Rusenge, gusa ahageze yamaze gupfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko inzego z’umutekano zahise zinjira muri iki kibazo, ndetse umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze amakuru yahise amenyekana. Polisi yahageze, nyir’akabari ajyanwa kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana. Ubu umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu yafashwe, afungiye kuriSitasiyo ya Polisi ya Kibeho, ubugenzacyaha bwatangiye iperereza, mu gihe abandi babiri turi kubashakisha kandi na bo turabafata.”
CIP Kamanzi, yaboneyeho umwanya wo gutanga ubutumwa busaba abaturage kwirinda urugomo, yibutsa ko kandi umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Nshimiryayo asize umugore n’abana batatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!