00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Imihigo ku bahawe telefone zigezweho muri Connect Rwanda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 02:29
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bamaze guhabwa telefone zigezweho muri muri gahunda ya Connect Rwanda, igamije gufasha buri rugo gutunga telefoni igezweho, bavuga ko hari byinshi biteguye kuzikoresha bibafasha mu iterambere.

Mu Ukuboza 2019 ni bwo ubukangurambaga bwa Connect Rwanda bwatangijwe, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyaruguru hatanzwe telefone 332 ku bufatanye na MTN Rwanda na Horizon Express.

Mukeshimana Angelique wo mu Murenge wa Ngera yavuze ko telefone yahawe izamufasha kubona serivise zitandukanye yajyaga gushakira ahandi akoze urugendo rurerure.
Rurangwa François Xavier akimara guhabwa telefone yavuze ko izamufasha mu bikorwa bitandukanye kandi bizamworohera kumenya amakuru.

Ati “Ngiye kujya menya amakuru ku buryo bworoshye, hari serivise z’Irembo no gutanga umusoro, hari gahunda ya Ejo Heza n’izindi, ibyo byose ngiye kujya mbikorera kuri telefone ntiriwe njya gutonda umurongo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abaturage bahawe telefone kwirinda ababashuka ngo bazibagurishe ahubwo bakarushaho kuzibyaza umusaruro.

Ati “Ni igikorwa twishimiye kuko cyongerera ubushobozi abaturage bacu mu bijyanye n’itumanaho kandi izi telefone zizatuma babasha kwishyura serivise bazaba baguze, yaba ari ku Irembo no mu maduka aho bahahira. Rwose izi telefone zikore icyo zigomba gukora, birinde kuba bazigurisha ahubwo bumve ako ari telefone zije kuzamura imibereho yabo.”

Umuyobozi w’ishami ry’imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) Bateta Jeanne, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima.

Ati “Twabonye akamaro ka telefone muri ibi bihe bya Covid-19 aho zadufashije mu bukangurambaga twabona ubutumwa tukabusangira twese, bidufasha kumenya amakuru byihuse no guhaha dukoresheje ikoranabuganga nta guhanahana amafaranga mu ntoki.”

Mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa telefone 810 muri gahunda ya Connect Rwanda.

Gahunda ya Connect Rwanda igamije gufasha buri rugo gutunga telefoni igezweho
Abahawe telefone basabwe kuzikoresha neza kugira ngo zibagirire akamaro
Mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa telefone 810 muri gahunda ya Connect Rwanda
Musabyemariya Josephine wo mu Murenge wa Ngoma yishimiye telefone yahawe avuga ko izamufasha mu buhinzi aho azajya abasha kwishyura inyongeramusaruro no kumenya amakuru agezweho y'ubuhinzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .