Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu y’Imana Njyanama y’akarere yatangiye mu mpera za 2021, igiye kurangira mu Ukwakira 2026.
Hazamuwe kandi ubworozi bw’amatungo atandukanye arimo n’inka zahawe abatishoboye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bituma abatezaga bongera umusaruro w’ibiribwa n’amafaranga mu ngo zabo.
Zimwe mu ngero z’ababigezeho zigaragaramo Uwimana Clémence wo mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mpanda worojwe inka, nyuma y’igihe kinini yamaze ahinga nabi nta fumbire.
Ibi byatumaga arumbya, kuko nk’aho yagomga gusarura ibilo 500 b’ibigori, yahakuraga ibitarenze 120 gusa, ndetse bikanatuma ajya gushakisha ibishingwe yahirira mu biraro by’abandi, bikamuviramo imvune nyinshi, ariko nyuma yo guhabwa inka yongera umusaruro.
Ati “Inka nahawe yazanye agaciro mu buryo bwinshi kuko ibasha kumpa ibishingwe imirima ikarumbuka, amata y’abana akaboneka, urugo rukazamuka. Yanduhuye kujya gusasa mu biraro by’abandi nshaka ibishingwe, nsigaye mbyibonera ku yacu kandi bihagije.”
Iri terambere ryageze no kuri Ndagijimana Jean Marie Vianney w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Mata, wavuze ko mu bihe bitambutse iwabo hataragera imishinga yo guhinga icayi, yigeze gutekereza kugurisha ubutaka bwe kubera ubukene abona nta kibweraho, ariko kuva mu 2021 aho atangiye gufashwa gutera icyayi kuri hegitari 1,37, ubu yabaye umukoresha w’abandi kuko akigirigita ifaranga ritubutse.
Ati “Ubu mu 2026 nsigaye mfite amatungo, abana bariga kandi natanze n’akazi, nkoresha abakozi barenga 10 buri munsi. Icyayi cyampaye icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, nta mirire mibi iwanjye.”
Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Nyaruguru, Ingabire Vénéranda, yavuze mu gihe we na bagenzi be bamaranye mu nshingano mu gihe cy’imyaka itanu, bafashe ibyemezo bisaga 240, byabyaye umusaruro ku kugabanya igwingira mu bana kubera imbaraga zashyizwe mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi cyane cyane ubumaze kwamamara muri Nyaruguru burimo ubw’ibirayi, icyayi na kawa, kongera uturima tw’igikoni n’ibindi.
Ati “Twishimira cyane ibipimo bitwereka iterambere ry’umuturage byazamutse birimo igabanyuka ry’igwingira ry’abana aho bavuye kuri 39% muri 2021 bakaba 23% muri 2025. Ni intambwe yatewe, ariko kandi turifuza ko ikomeza kujya mbere n’abo basigaye bakayivamo kuko nabo ni abana b’igihugu.”
Ingabire, yavuze ko ibi byashobotse bihereye mu izamuka ry’ubukungu, uburezi, ubuvuzi, kwegerezwa amazi nk’aho ubu muri Nyaruguru bageze hejuru ya 80% bamaze kwegerezwa amazi, ibyo avuga ko byerekanye ko mu myaka itanu hari impinduka zishoboka.
Ingabire, yasabye ko abazabasimbura bazakomerezaho kugira ngo imibereho myiza y’abatuye i Nyaruguru ikomeza kuzamuka, bityo iterambere igihugu cyifuriza buri munyarwanda rigerweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!