00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Hatangirijwe ubukangurambaga bugamije gusiga nta muturage ucana agatadowa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 November 2017 saa 07:41
Yasuwe :

Sosiyete BBOXX, itanga ibikoresho bikoreshwa n’ imirasire y’izuba, yatangirije mu Karere ka Nyaruguru, ubukangurambaga yise ‘Kongeza na BBOXX’, bugamije gufasha abanyarwanda gucika ku gucana agatadowa na buji n’ingaruka zabyo.

Kugeza ubu, mu Rwanda abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi ni 40.7% muri abo, 29.7% bakoresha akomoka ku miyoboro migari naho 11% bakoresha ay’imirasire y’izuba, leta ikaba ishyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo mu myaka irindwi iri imbere abanyarwanda bose bazabe bacanirwa, aho REG itangaza ko hari icyizere cyane ko umwaka ushize gusa habayeho ubwiyongere bwa 11%.

Ubwo ubu bukangurambaga bwatangizwaga mu Murenge wa Muganza kuwa Gatanu, Umuyobozi uhagarariye BBOXX muri Nyaruguru na Nyamagabe, Muyango Pascal, yavuze ko bugamije guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati "Turi guhindura ubuzima bw’abaturage tubakura ku gukongeza ka gatadowa cyangwa buji tukabaha uburyo bwiza bwabafasha gucana neza. urumuri yari arukeneye ariko agakoresha n’ibindi bintu mu buryo buhendutse."

Ubu buryo bukubiyemo umurasire, bateri yawo, amatara ndetse na Televiziyo bikoreshwa n’imirasire n’ibindi, bihabwa buri munyarwanda wese ubyifuza kandi ufite ibyangombwa n’uburyo bwo kwishyura ifatabuguzi.

Muyango yakomeje avuga ko ibi bikoresho bihendutse kandi bikomeye bikanakoreshwa n’izuba uko ringana kose, ko ubihawe afashwa kubishyira mu nzu ndetse n’igihe bigize ikibazo agahabwa ibindi ku buntu kandi akarusho ni uko yishyura bijyanye n’ubushobozi bwe ku munsi, ku cyumweru, ku kwezi n’ahandi kugeza mu gihe cy’imyaka itatu.

Muri ibyo bikoresho, hari ibiri hamwe mu cyiswe ipaki y’ikaze irimo amatara atatu, ‘panneau solaire’, batiri, uguze akanahitamo kongezwa kimwe hagati y’itoroshi, itara cyangwa radiyo, akazajya yishyura amafaranga 190Frw ku munsi. Umuntu kandi ashobora kugura televiziyo ya Flat Screen, yishyurwa amafaranga 6500Frw ku kwezi mu myaka itatu.

Burindwi Venuste wo mu Murenge wa Muganza yavuze ko kuva muri Gashyantare 2017 akoresha ibikoresho bya BBOXX yabonye bikora neza kandi ko byamufashije kuva mu kizima.

Yagize ati "Impinduka byansigiye ni uko ngera mu rugo habona, abana nabo babona uko basubira mu masomo kandi simbura umuriro wa telefone[...] hari bamwe duturanye nakanguriye kuwukoresha ariko hari n’abagicana ishinge. Uyu murasire ni mwiza, ubishoboye wese yawufata bisaba amafaranga make ugereranyije no kugura peteroli cyangwa buji. "

Iyi gahunda ya BBOXX igamije no gushyigikira gahunda ya Leta ko mu 2018 izaba igejeje ku banyarwanda basaga 70% umuriro w’amashanyarazi.

BBOXX ifite ahantu hacururizwa ibikoresho byayo hatandukanye mu gihugu.Ni sosiyete ikomoka mu Bwongereza, yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mata 2014; ubuyobozi bwayo buvuga ko intego ari uko 2017 yazarangira bamaze gucanira ingo ibihumbi 100. Muri Nyaruguru, imaze gucanira imiryango irenga 100 kandi yizeye ko "Kongeza" izazamura imibare no mu tundi turere.

Abaturage bakurikiranye ibisobanuro bahabwa ku mikorere ya BBOXX
Abakozi ba BBOXX basobanurira abaturage serivisi itanga
Mukangwije Annonciata wo mu Murenge wa Muganza
Ngeruka Theogene wo mu Murenge wa Nyabimata
Burindwi Venuste wo mu Murenge wa Muganza yavuze ko kuva muri Gashyantare akoresha ibikoresho bya BBOXX bimufasha kubonesha mu nzu
Umuyobozi Uhagarariye BBOXX muri Nyaruguru na Nyamagabe, Muyango Pascal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages