Akarere ka Nyaruguru kera karangwaga n’inzara ndetse abagatuye bagahora basuhukira mu bindi bice by’iguhugu bajya guhaha.
Gusa ibi byaje kuba amateka nyuma yo gusobanukirwa ikibereye aka karere mu bihingwa birimo icyayi, ikawa, ingano n’ibirayi bikomeje kwigarurira imitima y’abahatuye
Gusa abahinzi b’ibirayi baracyahura n’imbogamizi yo kubura imbuto nziza kuko kuri toni 18.000 z’imbuto zikenerwa mu guhinga, haboneka toni 3000 byonyine izindi zikava hanze, akenshi zikaza zihenze kandi rimwe na rmwe zitujuje ubuziranenge.
Mu kurushaho kongera ingano n’imbuto ikenewe, akarere ka Nyaruguru kungutse indi nzu ituburirwamo ibirayi yatwaye asaga miliyoni 43 Frw, mu Murenge wa Ruheru ije isanga n’ikigega cy’imbuto cy’asaga miliyoni 28 Frw, nyuma y’iya ADENYA yabanje mu Murenge wa Nyabimata, byitezweho kunganirana mu gukwiza ibirayi mu karere.
Iyi nzu izarererwamo imbuto remezo ikiva muri laboratwari, bakunze kwita vitronplant, bityo izaba imbuto yujuje ibisabwa.
Byumvuhore Pierre, umwe mu bashinzwe gukurikirana ibi bikorwa, yavuze ko imbuto izava muri iyi nzu izagabanya ibyatakaraga birimo nk’ikiguzi cyo hejuru cy’ingendo hapakiwe imbuzo zavaga i Musanze, aho imodoka yabasabaga ibihumbi 400 Frw, kandi imbuto ikaba yazana ibibazo birimo guhunguka imimero, gutinda kuza n’ibindi.
Ati “Iyo twazanaga nka toni eshanu twageraga aha bidutwaye asaga ibihumbi 400 Frw ku modoka gusa, kandi hari n’izangirikiye mu kuzitwara. Uretse icyo, izi zizajya zikurira mu biganza byacu tube tuzizeye mu gihe iziva kure hari n’aho bakubeshya.”
Abahinzi b’ibirayi bo mu bice bitandukanye birimo Ruheru yubatsemo, nabo bavuze ko gutunganyiriza imbuto hafi bizabaruhura imvune zose n’ubuhinzi bw’ibirayi burusheho kugira icyerekezo gihamye.
Mutezimana Claudine wo mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Uwumusebeya, ari mu bibuka imvune yagiriye mu gukura imbuto kure n’igihombo byamuteye.
Ati “Ubusanzwe kubona imbuto twakoraga urugendo rw’ibirometero 70 ahitwa Nyiragasi. Rimwe nigeze gukodesha igare njyayo mpageze nsanga yarashize. Nagarukiye aho nananiwe, bituma ntera utuntu ntoraguye, natwo ntutera igihe cyarandenganye, ndarumbya burundu. Ubu twizeye ko turuhutse.”
Mutezimana yakomeje agaragaza mu mibare inyungu ziri mu guhinga imbuto nziza, aho ngo uhinze ibiro 50 by’inzuza asaruramo ibilo birenga 300, mu gihe uhinze imbi, atarenza ibilo 100 by’umusaruro, ibishimangira impamvu yo guhinga imbuto nziza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwamashyaka Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umuhate wo kwegereza abaturage imbuto nziza z’ibirayi utazahagarara, kuko bahangayikishijwe cyane no kongera ibi bikorwaremezo bifasha mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi.
Ati “Uretse iri tuburiro ry’imbuto y’ibirayi ryuzuye ku Ruheru, duhanze amaso n’irindi rigiye kubakwa mu Murenge wa Muganza, mbese turi kureba uko ibikorwaremezo bitubura imbuto y’ibirayi yarushaho kuboneka.’’
Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje avuga ko hari n’indi mishinga iteganyijwe mu gihe kiri imbere izafasha akarere kongera imbuto y’ibirayi ikenewe, asaba abaturage kudatezuka mu kongera ubuso buhingwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!