Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru Nireberaho Angelique avuga ko nubwo batangiye gahunda zitandukanye zo kwigisha abaturage kugira isuku, hakiri abatarahindura imyumvire, bigatuma bibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda.
Ati “Umwanda ukigaragara mu ngo za bamwe ni yo mpamvu y’indwara nyinshi zikigaragara ku batuye aka karere. Hari abarwara amenyo, inzoka zo mu nda, indwara z’ubuhumekero n’izindi.”
Ku bufatanye na Global Communities mu mushinga wayo witwa “USAID Ejo Heza”, abaturage batangiye kwigishwa uburyo bwo kurwanya indwara zituruka ku mwanda, bigishwa kugira isuku muri byose.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko nyuma yo kwigishwa kugira isuku batangiye kubona akamaro kabyo kuko batakirwaza indwara zituruka ku mwanda.
Gusa ngo hari bagenzi babo batita ku isuku ku buryo hadashira icyumweru batarwaje umwana, kuko izi ndwara zituruka ku mwanda ngo zikunze kwibasira abana babo.
Umubyeyi witwa Nyiragwiza utuye mu kagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho avuga ko Hambere yarwazaga abana agakeka ko barozwe, akabajyana kubavuza amarozi kandi barwaye inzoka zo mu nda ziterwa n’umwanda.
Ati “Mbere nari umuntu w’injiji rwose, sinarinzi ko umuntu akwiye kunywa amazi atetse, ibyo konsa umwana ubanje gukaraba ntabyo nitagaho, (…) igihe cyose umwana yararwaraga nkajya kumuvuza mu bavuzi b’amarozi (gakondo), kuko nabaga nziko bamuroze ntakindi”.
Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be bavuga ko nyuma yo kwigishwa kwita ku isuku no kwihaza mu biribwa batangiye guca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda.
Claudine Mukamukiza we avuga ko “Agatanda k’amasahani” na “Kandagira ukarabe”, kugira ubwihero (umusarani), no kwigisha abana be kurya bakarabye n’isabune bimaze gutuma amaze hafi umwaka atarwaza indwara ziterwa n’umwanda, kandi yarahoraga kwa muganga.
Ati “Nahozaga abana kwa Muganga, umwe yakoroherwa undi akaba yafashwe, nkayoberwa igitera izo ndwara, ariko aho abantu bo muri USAID Ejo Heza baziye, baraduhuguye batwigisha isuku n’ibyo tugomba kwitwararika, (…) ubu maze hafi umwaka nta mwana wanjye wongeye kurwara inzoka”.
Umukozi wa Global Communities, Waringa Kibe, avuga ko bishimira ko ibikorwa batangiye byo kwigisha abaturage kugira ubuzima bwiza biri gutanga umusaruro mwiza, bikaba bibatera ingufu zo gukomeza bakagera no ku bandi batarahindura imyumvire.
Ati “Twatangiye kubigisha isuku mu Ugushyingo umwaka ushize, turishimira ko bamwe batangiye kubyumva na zandwara bahoraga barwaye zikaba zigenda zigabanuka; ibi bidutera imbaraga zo gukomeza n’ahandi kugirango dufatanye gusezerera Indwara zituruka ku mwanda, tugire ubuzima bwiza”.
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko isuku nke ari kimwe mu bisigaye bihangayikishije urwego rw’ubuzima mu Rwanda nyuma y’imirire mibi (malnutrition), no kudatanga serivisi mu bigo (customer services).
Iyi minisiteri ikaba iherutse gutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda itakaza amafaranga menshi ivura indwara zishamikiye ku mwanda.



















TANGA IGITEKEREZO