00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Hakenewe inzu 750 mu gukemura ikibazo cy’abadafite aho kuba

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 June 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko hari imiryango isaga 750 ifite ibibazo byo kutagira inzu, irimo iyakuwe mu manegeka, iyasenyewe n’ibiza, itagira inzu zo kubamo ndetse n’iba mu nzu zidafashije.

Byatangarijwe muri gahunda y’icyumweru (kuva ku wa 17-20 Kamena 2025) cy’Umujyanama n’Umufatanyabikorwa cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, mu ntego yo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu baturage batishoboye bahawe umuganda wo kurangiza inzu zabo muri iki cyumweru, bavuga ko kutagira aho umuntu aba bizitira intambwe ze zose mu iterambere.

Nyirahabimana Vérediana, utuye mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Gabiro, avuga yabagaho acumbika kuko nta nzu yagiraga, nyuma y’aho iye isenywe n’ibiza mu 2023, n’umugabo we agahita amuta.

Nyuma ariko binyuze mu muganda, abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’abafatanyabikorwa bako, baramwubakiye.

Yavuze ko ubuzima bwo kutagira aho kuba bwamugoye, maze mu marira y’ibyishimo ati “Ubu ubwo mbonye inzu noneho mfite icyizere ko nzajya njya gukorera amafaranga ngize aho nsiga abana hatekanye, n’itungo umuntu yandagiza ryabaho mu rugo rushyitse, rwose ni amashimwe akomeye.”

Naho Bukuru Chantal, wo mu Murenge wa Cyahinda, utarabona aho kuba, kuko we akiba mu bukode, yabwiye IGIHE ko abonye inzu ye byamufasha gukora ibimuteza imbere kuko yaba atuje, bikamufasha no korora amatungo yajya yikenuza yagize ikibazo.

Yavuze ko kuba mu bukode nta bwigenge aba afite bwo gutekereza icyo akora yisanzuye kuko ari iw’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako, bihaye umukoro wo kubonera inzu imiryango isaga 750 idafite aho kuba kugira ngo yose izagire amacumbi.

Ati “Twafatanye urunana n’abafatanyabikorwa bose, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage duhereye ku nzu. Turasaba abafatanyabikorwa bose gukomeza kuduherekeza muri uru rugamba, kugira ngo dukure abaturage bacu mu buzima bubi.”

Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje avuga ko mu karere hose habarurwa inzu 755, aho byagaragaye ko kugira ngo arangize kubakwa ase neza, bisaba hafi miliyari 3 Frw, ariko akaba ashima abatangiye kwiyumvamo uwo mutwaro aho muri iki cyumweru bakusanyaje amabati arenga 1000, sima 500, inzugi, imisumari n’ibindi, ibyo avuga ko bigaragaza ko nabo bahangayikishijwe n’iterambere ry’umuturage.

N’ubwo imibare ikiri myinshi, umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 usize hubatswe inzu 248, zirimo isheshatu z’abakuwe mu manegeka, 113 z’abasenyewe n’ibiza ndetse n’izindi 129 z’abatagiraga aho baba.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyaruguru biyemeje kudasiganya akarere mu rugamba rwo kurwanya ibibazo bibangamiye abaturage
Muri gahunda yo gufasha abaturage, bamwe mu bafatanyabikorwa b'akarere bitanze inzugi, amadirishya, sima, amabati, imisumari n'ibindi
Meya Dr. Murwanashyaka Emmanuel uyobora Nyaruguru, afatanya n'abandi kubumba amatafi y'utagira aho aba ngo azaherweho bamwubakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .